+ -

عَنْ ‌أَنَسِ بْنِ مَالِكٍ رَضِيَ اللهُ عَنْهُ:
أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ افْتَقَدَ ثَابِتَ بْنَ قَيْسٍ، فَقَالَ رَجُلٌ: يَا رَسُولَ اللهِ، أَنَا أَعْلَمُ لَكَ عِلْمَهُ، فَأَتَاهُ فَوَجَدَهُ جَالِسًا فِي بَيْتِهِ، مُنَكِّسًا رَأْسَهُ، فَقَالَ: مَا شَأْنُكَ؟ فَقَالَ شَرٌّ، كَانَ يَرْفَعُ صَوْتَهُ فَوْقَ صَوْتِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَدْ حَبِطَ عَمَلُهُ، وَهُوَ مِنْ أَهْلِ النَّارِ، فَأَتَى الرَّجُلُ فَأَخْبَرَهُ أَنَّهُ قَالَ كَذَا وَكَذَا، فَرَجَعَ الْمَرَّةَ الْآخِرَةَ بِبِشَارَةٍ عَظِيمَةٍ، فَقَالَ: «اذْهَبْ إِلَيْهِ فَقُلْ لَهُ: إِنَّكَ لَسْتَ مِنْ أَهْلِ النَّارِ، وَلَكِنْ مِنْ أَهْلِ الْجَنَّةِ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3613]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yabuze Thabit Ibun Qays, nuko umugabo umwe aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ndakubwira ibye, nuko ajya kumureba asanga yicaye iwe mu nzu, yubitse umutwe we, maze aramubaza ati: Bite byawe? Aramusubiza ati: Ni bibi! Yajyaga azamura ijwi imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), none ibikorwa bye byabaye imfabusa, ni umuntu wo mu muriro! Wa mugabo aragaruka abibwira Intumwa y'Imana, nuko asubirayo amushyiriye inkuru nziza, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Genda umubwire uti: Mu by'ukuri wowe nturi umwe mu bantu bo mu muriro, ahubwo uri umwe mu bantu bo mu ijuru."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3613]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashakishije Thabit Ibun Qays (Imana imwishimire) iramubaririza, nuko umugabo umwe arayibwira ati: Ndakuzanira amakuru ye n'impamvu atagaragara, nuko ajya kumureba asanga ari iwe afite agahinda kenshi yubitse umutwe, aramubaza ati: Bite byawe? Thabit amubwira akababaro afite, yatewe no kuba yarajyaga avugira mu Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi Allah akaba yarateganyirije ibihano byo kugira imfabusa ibikorwa by'uzakora nk'ibyo, ndetse ko ari umwe mu bantu bo mu muriro!
Nuko wa mugabo agaruka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arabiyibwira, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko asubirayo akamuha inkuru nziza y'uko atari umwe mu bantu bazajya mu muriro, ahubwo azajya mu ijuru, kubera ko ariko yari aremwe kuvugira mu ijwi riri hejuru, akaba ari nawe wari umuvugizi w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'umuvugizi w'abitwa Al Answar (b'i Madina).

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Igitaliyani. Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragaza agaciro ka Thabit Ibun Qays (Imana imwishimire) ndetse ko ari umwe mu bantu bazajya mu ijuru.
  2. Uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitaga ku basangirangendo bayo, ikanabaririza amakuru yabo.
  3. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) batinyaga ko ibikorwa byabo byaba imfabusa.
  4. Ni itegeko kurangwa n'ikinyabupfura uri kubwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe yari ikiriho, no kugabanya ijwi igihe wumvise imigenzo ye n'ibyo yavuze nyuma y'urupfu rwayo.