عَنِ الْبَرَاءِ رضي الله عنه:
عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَنَّهُ قَالَ فِي الْأَنْصَارِ: «لَا يُحِبُّهُمْ إِلَّا مُؤْمِنٌ، وَلَا يُبْغِضُهُمْ إِلَّا مُنَافِقٌ، مَنْ أَحَبَّهُمْ أَحَبَّهُ اللهُ وَمَنْ أَبْغَضَهُمْ أَبْغَضَهُ اللهُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 75]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Al Bara-u (Imana imwishimire)
Ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ku ba Answar igira iti: "Ntawe ubakunda usibye umwemera, nta n'ubanga usibye indyarya; uzabakunda Allah nawe azamukudna, n'uzabanga Allah nawe azamwanga."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 75]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko gukunda aba Answar b'i Madinat ari kimwe mu bigaragaza ukwemera kuzuye, kubera ko ari bo batabaye idini ku ikubitiro, ndetse banatabara Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), banaharanira guha ubuhungiro abayisilamu babahungiyeho, banatanga imitungo ndetse nabo ubwabo baritanga kubera guharanira inzira ya Allah; kandi ko kubanga ari ikimenyetso cy'uburyarya. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko uzakunda aba Answar, Allah nawe azamukunda, n'uzabanga Allah nawe azamwanga.