+ -

عَنْ يحيى بنِ عُمَارةَ المَازِنِيِّ قَالَ:
شَهِدْتُ عَمْرَو بْنَ أَبِي حَسَنٍ سَأَلَ عَبْدَ اللَّهِ بْنَ زَيْدٍ، عَنْ وُضُوءِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فَدَعَا بِتَوْرٍ مِنْ مَاءٍ، فَتَوَضَّأَ لَهُمْ وُضُوءَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَأَكْفَأَ عَلَى يَدِهِ مِنَ التَّوْرِ، فَغَسَلَ يَدَيْهِ ثَلاَثًا، ثُمَّ أَدْخَلَ يَدَهُ فِي التَّوْرِ، فَمَضْمَضَ وَاسْتَنْشَقَ وَاسْتَنْثَرَ، ثَلاَثَ غَرَفَاتٍ، ثُمَّ أَدْخَلَ يَدَهُ فَغَسَلَ وَجْهَهُ ثَلاَثًا، ثُمَّ غَسَلَ يَدَيْهِ مَرَّتَيْنِ إِلَى المِرْفَقَيْنِ، ثُمَّ أَدْخَلَ يَدَهُ فَمَسَحَ رَأْسَهُ، فَأَقْبَلَ بِهِمَا وَأَدْبَرَ مَرَّةً وَاحِدَةً، ثُمَّ غَسَلَ رِجْلَيْهِ إِلَى الكَعْبَيْنِ.

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 186]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Yahya Ibun Umarat Al Maziniy yaravuze ati:
Nabonye Amri Ibun Abi Hassan abaza Abdullah Ibun Zaydi ku bijyanye n'uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje, nuko ahamagaza agakoresho karimo amazi, atawaza imbere yabo nk'uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigenje, maze akaraba ibiganza bye gatatu, arangije yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ajuguta amazi, arangije arayashoreza, arangije arayapfuna, inshuro eshatu, nuko yinjiza intoki ze muri ka gakoresho akaraba mu buranga bwe gatatu, arangije akaraba amaboko ye agarukiriza mu nkokora inshuro ebyiri, nyuma yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ahanagura mu mutwe we n'ibiganza bye abizana imbere n'inyuma inshuro imwe, nyuma arangije akaraba ibirenge bye agarukira ku tubombankore.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 186]

Ibisobanuro birambuye.

Abdullah Ibun Zayd (Imana imwishimire) yagaragaje uburyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza abishyira mu ngiro; Maze atumaho agakoresho karimo amazi. Atangira gutawaza abanje gukaraba intoki ze, arangije ahengeka ka gakoresho azikarabira hasi inshuro eshatu; Arangije yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ajuguta amazi, na buri uko ayajuguta yarayashorezaga akayapfuna, Arongera afata andi mazi akaraba mu maso he gatatu, Arangije afata andi mazi akaraba amaboko ye inshuro ebyiri ebyiri agarukiriza mu nkokora; Nyuma yinjiza intoki ze muri ka gakoresho ahanaguza ibiganza bye mu mutwe ahereye imbere ajya inyuma kugeza mu irugu, arangije arabigarura kugeza abigejeje aho yabihereye mbere. Arangije akaraba ibirenge bye ageza ku tubombankore.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Imyitwarire y'umwarimu ni bwo buryo butuma umunyeshuri asobanukirwa n'ubumenyi bwe bugahama mu mutwe, no muri iyo myitwarire harimo kwigisha umunyeshuri ushyira mu ngiro.
  2. Biremewe gusubiramo inshuro eshatu eshatu ku ngingo zimwe na zimwe, n'ebyiri ebyiri ku zindi, gusa inshuro y'itegeko ni imwe gusa.
  3. Ni itegeko mu gutawaza gukurikiranya ingingo nkuko byavuzwe muri Hadith.
  4. Aho uburanga umuntu agomba gutawaza buhera ni aho umusatsi ugarukira mu ruhanga, ukamanuka ku bwanwa n'akananwa, no guhera ku gutwi kumwe ujya ku kundi.