+ -

عَنِ ‌ابْنِ عُمَرَ رضي الله عنهما:
أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ خَطَبَ النَّاسَ يَوْمَ فَتْحِ مَكَّةَ، فَقَالَ: «يَا أَيُّهَا النَّاسُ، إِنَّ اللهَ قَدْ أَذْهَبَ عَنْكُمْ عُبِّيَّةَ الْجَاهِلِيَّةِ وَتَعَاظُمَهَا بِآبَائِهَا، فَالنَّاسُ رَجُلَانِ: بَرٌّ تَقِيٌّ كَرِيمٌ عَلَى اللهِ، وَفَاجِرٌ شَقِيٌّ هَيِّنٌ عَلَى اللهِ، وَالنَّاسُ بَنُو آدَمَ، وَخَلَقَ اللهُ آدَمَ مِنْ تُرَابٍ، قَالَ اللهُ: {يَا أَيُّهَا النَّاسُ إِنَّا خَلَقْنَاكُمْ مِنْ ذَكَرٍ وَأُنْثَى وَجَعَلْنَاكُمْ شُعُوبًا وَقَبَائِلَ لِتَعَارَفُوا إِنَّ أَكْرَمَكُمْ عِنْدَ اللهِ أَتْقَاكُمْ إِنَّ اللهَ عَلِيمٌ خَبِيرٌ} [الحجرات: 13]».

[صحيح] - [رواه الترمذي وابن حبان]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko:
Ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Maka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho iravuga iti: "Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji no kwiratana ibisekuru; bityo abantu ni babiri: Uwumvira Allah, umutinya, w'umunyabuntu, n'umuntu w'umwangizi, w'inkozi y'ibibi, usuzuguritse imbere ya Allah. Kandi abantu bose ni bene Adamu, kandi Allah yaremye Adamu mu itaka. Allah aragira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Tirmidhiy.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Makat irababwira iti: Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji n'ubwirasi, no kwiratana ibisekuru, kandi ko abantu barimo ingeri ebyiri:
Uwumvira Allah, umutinya, ugaragira Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, uwo nawe aba ari umuntu wubahitse imbere ya Allah, kabone n'iyo nta butunzi cyangwa se umuryango yaba afite.
Cyangwa se umwangizi, w'inkozi y'ibibi, uyu akaba asuzuguritse imbere ya Allah, ndetse nta n'icyo avuze, kabone n'iyo yaba afite ubutunzi cyangwa se icyubahiro cyangwa se ubutware.
Kandi ko abantu bose ari bene Adamu, ndetse Allah yaremye Adamu mu gitaka. Bityo ntibikwiye ko umuntu ufite inkomoko mu gitaka ko yakwibona cyangwa se akumva ko ari igitangaza. Ibi bikaba bishimangirwa n'imvugo ya Allah igira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza kwiratana isano ry'amasano n'ibyubahiro runaka.