عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«وَالَّذِي نَفْسِي بِيَدِهِ، لَيُوشِكَنَّ أَنْ يَنْزِلَ فِيكُمْ ابْنُ مَرْيَمَ حَكَمًا مُقْسِطًا، فَيَكْسِرَ الصَّلِيبَ، وَيَقْتُلَ الخِنْزِيرَ، وَيَضَعَ الجِزْيَةَ، وَيَفِيضَ المَالُ حَتَّى لاَ يَقْبَلَهُ أَحَدٌ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 2222]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 2222]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahiriye ko kuza kwa Issa Ibun Mariam (Amahoro ya Allah amubeho) kwegereje, kugira ngo akiranure abantu mu butabera akoresheje amategeko yigishijwe n'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha); Azasenya kandi imisaraba abanaswara bubaha, Kandi ko Issa Ibun Mariam (Amahoro ya Allah amubeho) azica ingurube, Kandi azashyiraho umusoro, maze bitume abantu benshi baba abayisilamu. Kandi ko imitungo izaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzaba yemera kuyakira; kubera ubwinshi bwayo, no kubera ko buri wese azaba yumva ahagijwe n'iyo afite, no kubera ko icyo gihe imigisha n'ibyiza bizaba bisimburana.