+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«وَالَّذِي نَفْسِي بِيَدِهِ، لَيُوشِكَنَّ أَنْ يَنْزِلَ فِيكُمْ ابْنُ مَرْيَمَ حَكَمًا مُقْسِطًا، فَيَكْسِرَ الصَّلِيبَ، وَيَقْتُلَ الخِنْزِيرَ، وَيَضَعَ الجِزْيَةَ، وَيَفِيضَ المَالُ حَتَّى لاَ يَقْبَلَهُ أَحَدٌ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahiriye ko kuza kwa Issa Ibun Mariam (Amahoro ya Allah amubeho) kwegereje, kugira ngo akiranure abantu mu butabera akoresheje amategeko yigishijwe n'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha); Azasenya kandi imisaraba abanaswara bubaha, Kandi ko Issa Ibun Mariam (Amahoro ya Allah amubeho) azica ingurube, Kandi azashyiraho umusoro, maze bitume abantu benshi baba abayisilamu. Kandi ko imitungo izaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzaba yemera kuyakira; kubera ubwinshi bwayo, no kubera ko buri wese azaba yumva ahagijwe n'iyo afite, no kubera ko icyo gihe imigisha n'ibyiza bizaba bisimburana.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igiturikiya Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushimangira ko Issa (Amahoro ya Allah amubeho) mu bihe bya nyuma azaza, kandi ko ari kimwe mu bimenyetso by'imperuka.
  2. Amategeko y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nta yandi azayasimbura.
  3. Kumanuka kw'imigisha myinshi mu byo abantu batunze mu bihe bya nyuma, ndetse n'abantu bazatera umugongo imitungo.
  4. Guhabwa inkuru nziza y'uko idini ry'ubuyisilamu rizahoraho, kugeza n'aho Issa (amahoro ya Allah amubeho) azategeka abantu akoresheje amategeko yabwo mu bihe bya nyuma.