+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ: أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لاَ تَقُومُ السَّاعَةُ حَتَّى تَطْلُعَ الشَّمْسُ مِنْ مَغْرِبِهَا، فَإِذَا طَلَعَتْ فَرَآهَا النَّاسُ آمَنُوا أَجْمَعُونَ، فَذَلِكَ حِينَ: {لاَ يَنْفَعُ نَفْسًا إِيمَانُهَا لَمْ تَكُنْ آمَنَتْ مِنْ قَبْلُ، أَوْ كَسَبَتْ فِي إِيمَانِهَا خَيْرًا} [الأنعام: 158] وَلَتَقُومَنَّ السَّاعَةُ وَقَدْ نَشَرَ الرَّجُلاَنِ ثَوْبَهُمَا بَيْنَهُمَا فَلاَ يَتَبَايَعَانِهِ، وَلاَ يَطْوِيَانِهِ، وَلَتَقُومَنَّ السَّاعَةُ وَقَدِ انْصَرَفَ الرَّجُلُ بِلَبَنِ لِقْحَتِهِ فَلاَ يَطْعَمُهُ، وَلَتَقُومَنَّ السَّاعَةُ وَهُوَ يَلِيطُ حَوْضَهُ فَلاَ يَسْقِي فِيهِ، وَلَتَقُومَنَّ السَّاعَةُ وَقَدْ رَفَعَ أَحَدُكُمْ أُكْلَتَهُ إِلَى فِيهِ فَلاَ يَطْعَمُهَا».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Imperuka ntizaba cyeretse izuba ribanje kurasira iburengerazuba, niriharasira abantu bakaribona, bose bazahita bemera, ariko icyo gihe ni igihe: "...Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira..." [Al An'aam: 158]. Imperuka kandi izaza isange abagabo babiri bari guciririkanya ibiciro ku mwambaro, maze bananirwe kuwugura habe no kubasha kuwuzinga! Imperuka kandi izaza isange umugabo amaze gukama amata y'ingamiya ye ananirwe kuyanywa! Imperuka kandi izaza isange umugabo ari gusibura iriba rye ariko ntarishoreho! Imperuka kandi izaza isange ateruye ibyo kurya mu ntoki abigejeje ku munwa ngo abitamire, ariko ananirwe no kubitamira!"

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Muri iyi Hadithi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ku bijyanye n'ibimenyetso bikuru by'imperuka ari byo by'uko izuba rizarasira mu burengerazuba aho kurasira mu burasirazuba, ubwo abantu bazaribona bazahita bemera bose. Ariko icyo gihe kwemera kw'umuhakanyi ntacyo kuzaba kukimumariye, ndetse n'ibikorwa byiza yakora ntacyo bizaba bikimaze no kwicuza kwe ntacyo kuzaba kumaze. Nyuma yaho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yababwiye ko imperuka izaba itunguranye; kubera ko izasanga abantu bari mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi. Izasanga umuguzi n'umugurisha bari guhererekanya ibiciro ariko ntibazashobora kurangizanya ubucuruzi bwabo, n'umwambaro ntibazabasha kuwuzinga. Izasanga umuntu amaze gukama ingamiya ye ariko ntazabasha kunywa ayo mata yakamye. Izasanga umuntu amaze gufukura iriba rye no kurisibura, ariko ntazabasha gushora amatungo ye. Izasanga umuntu yasamye agiye gutamira, ariko ntazabasha kurya.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuba umuyisilamu cyangwa se kwicuza kwemerwa ni igihe izuba ritararasira mu burengerazuba.
  2. Gushishikariza kwitegura imperuka, abantu bemera ndetse banakora ibikorwa byiza, kubera ko imperuka izaza itunguranye.