+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ عَنْ رَسُولِ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«لاَ تَقُومُ السَّاعَةُ حَتَّى تُقَاتِلُوا اليَهُودَ، حَتَّى يَقُولَ الحَجَرُ وَرَاءَهُ اليَهُودِيُّ: يَا مُسْلِمُ، هَذَا يَهُودِيٌّ وَرَائِي فَاقْتُلْهُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!"

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana muri iyi Hadithi yavuze ko imperuka itazaba hatabanje kubaho imirwano hagati y'abayisilamu n'abayahudi; Kugeza ubwo umuyahudi aryihishe inyuma, maze Allah arihe ubushobozi bwo kuvuga rihamagare umuyisilamu rimubwire ko hari umuyahudi uryihishe inyuma kugira ngo aze amwice.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze byerekeranye n'ubumenyi bw'ibitagaragara bizaba nk'uko Allah yabimuhishuriye, bizabaho nta kabuza.
  2. Mu gihe cya nyuma abayisilamu bazarwanya abayahudi, kandi bizaba ari bimwe mu bimenyetso by'imperuka.
  3. Ubuyisilamu buzahoraho kugeza ku munsi w'imperuka, kandi buzaganza andi madini yose.
  4. Inkunga ya Allah ku bayisilamu yo gutsinda umwanzi wabo, no muri yo ni uguha ubushobozi ibuye rikabasha kuvuga ngo rirangire umuyisilamu umuyahudi uryihishe inyuma mu bihe bya nyuma.