عن سَعِيدِ بْنِ الْمُسَيَّبِ، عَنْ أَبِيهِ قَالَ:
لَمَّا حَضَرَتْ أَبَا طَالِبٍ الْوَفَاةُ، جَاءَهُ رَسُولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم فَوَجَدَ عِنْدَهُ أَبَا جَهْلٍ وَعَبْدَ اللهِ بْنَ أَبِي أُمَيَّةَ بْنِ الْمُغِيرَةِ، فَقَالَ: «أَيْ عَمِّ، قُلْ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، كَلِمَةً أُحَاجُّ لَكَ بِهَا عِنْدَ اللهِ»، فَقَالَ أَبُو جَهْلٍ وَعَبْدُ اللهِ بْنُ أَبِي أُمَيَّةَ: أَتَرْغَبُ عَنْ مِلَّةِ عَبْدِ الْمُطَّلِبِ، فَلَمْ يَزَلْ رَسُولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم يَعْرِضُهَا عَلَيْهِ، وَيُعِيدَانِهِ بِتِلْكَ الْمَقَالَةِ، حَتَّى قَالَ أَبُو طَالِبٍ آخِرَ مَا كَلَّمَهُمْ: عَلَى مِلَّةِ عَبْدِ الْمُطَّلِبِ، وَأَبَى أَنْ يَقُولَ: لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ، قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صلى الله عليه وسلم: «وَاللهِ لَأَسْتَغْفِرَنَّ لَكَ مَا لَمْ أُنْهَ عَنْكَ»، فَأَنْزَلَ اللهُ: {مَا كَانَ لِلنَّبِيِّ وَالَّذِينَ آمَنُوا أَنْ يَسْتَغْفِرُوا لِلْمُشْرِكِينَ} [التوبة: 113]، وَأَنْزَلَ اللهُ فِي أَبِي طَالِبٍ، فَقَالَ لِرَسُولِ اللهِ صلى الله عليه وسلم: {إِنَّكَ لا تَهْدِي مَنْ أَحْبَبْتَ وَلَكِنَّ اللهَ يَهْدِي مَنْ يَشَاءُ} [القصص: 56].
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 4772]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Said Ibun Al Musayyib, nawe ayikuye kwa se yaravuze ati:
Ubwo Abu Twalib yari agezweho n'urupfu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje kumureba isanga ari kumwe na Abu Djah'li, na Abdullah Ibun Abi Umayat Ibun Al Mughirat, maze iramubwira iti: Yewe Data wacu! Vuga uti: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, iri jambo nzaryifashisha nkuvuganira kwa Allah, nuko Abu Djah'li na Abdullah Ibun Abi Umayat baravuga bati: Ubwo urahakana idini rya Abdul Mutwalib? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikomeza kubimusubiriramo, nabo bamusubiriramo biriya bamubwiye, kugeza ubwo Abu Twalib avuze bwa nyuma ati: Ndi ku idini rya Abdul Mutwalib, yanga kuvuga rya jambo (La ilaha ila llah); Said Ibun Al Musayyib yaravuze ati: Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ndahiye ku izina rya Allah ko nzakomeza kugusabira igihe cyose ntarabibuzwa! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha...} [A-Tawbat: 113]. Uyu murongo Allah yawumanuye kubera Abu Twalib, maze abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 4772]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yinjiye kwa se wabo Abu Twalib, ubwo yendaga gupfa, maze iramubwira iti: Yewe Data wacu! Vuga LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah; iryo jambo nzaryifashishe nkubera umuhamya kwa Allah; Abu Djah'li na Abdullah Ibun Abi Umayat baravuga bati: Yewe Abu Twalib, urareka imyemerere ya so Abdul Mutwalib? Ari yo yo kugaragira ibigirwamana? Bakomeza kubimusubiriramo kugeza ubwo nawe amagambo ya nyuma yavuze ati: Njye ndi ku kwemera kwa Abdul Mutwalib, kwo kubangikanya Allah no kugaragira ibigirwamana; Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nzagusabira imbabazi kwa Allah, igihe cyose Nyagasani wanjye azaba atarabimbuza, nuko hamanuka imvugo ya Allah igira iti: {Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu (kuko bapfuye ari ababangikanyamana).} [A-Tawbat: 113] No ku byerekeranye na Abu Twalib ku buryo bw'umwihariko, Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56] Kubera uko wowe washatse ntiwamuyobora, ahubwo wowe umurimo wawe ni uwo gusohoza ubutumwa, ibindi ukabiharira Allah we uyobora uwo ashatse.