+ -

عَنْ طَاوُسٍ أَنَّهُ قَالَ: أَدْرَكْتُ نَاسًا مِنْ أَصْحَابِ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، يَقُولُونَ كُلُّ شَيْءٍ بِقَدَرٍ، قَالَ: وَسَمِعْتُ عَبْدَ اللهِ بْنَ عُمَرَ رضي الله عنهما يَقُولُ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«كُلُّ شَيْءٍ بِقَدَرٍ، حَتَّى الْعَجْزِ وَالْكَيْسِ، أَوِ الْكَيْسِ وَالْعَجْزِ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Twawus yaravuze ati: Nasanze bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuga ko buri kintu cyose kigendera ku igeno. Twawus yaravuze ati: Nanumvise Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) avuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Buri kintu cyose kiba cyaragenwe, n'ubunebwe no kugira ibakwe cyangwa se kugira ibakwe n'ubunebwe."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko buri kintu cyose kigendera ku igeno; No kugira ubunebwe: Ari byo gukora ikintu cyari ngombwa ko ugikora cyangwa se ukagishyira mu nzagihe kikarenza igihe cyagakorewemo kubera impamvu runaka zo muri iyi si cyangwa se zo mu buzima bwo ku munsi w'imperuka. No kugira ibakwe: Ari byo gushishikarira no kugira ibakwe mu bintu by'aha ku isi no ku munsi w'imperuka. Allah yamaze kugena ubunebwe umuntu yagira mu gukora ikintu runana, cyangwa se kugira ibakwe mu bintu, ndetse yamaze kugena buri kimwe, kubera ko nta na kimwe mu biriho kibaho usibye ko kiba kiri mu bumenyi bwa Allah n'ubushake bwe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragaza imyemerere y'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeye igeno.
  2. Buri kintu cyose kibaho muri iyi si kibaho ku bw'igeno, n'ubunebwe umuntu yagira bwo gukora ikintu runaka cyangwa se ibakwe yagira.
  3. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) baritwararikaga bakanitonda ntibahubuke mu kuvuga amagambo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
  4. Kwemera igeno ryose iryiza n'iribi.