+ -

عن ابن عباس رضي الله عنهما قال:
كُنْتُ خَلْفَ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ يَوْمًا، فَقَالَ: «يَا غُلَامُ، إِنِّي أُعَلِّمُكَ كَلِمَاتٍ، احْفَظِ اللهَ يَحْفَظْكَ، احْفَظِ اللهَ تَجِدْهُ تُجَاهَكَ، إِذَا سَأَلْتَ فَاسْأَلِ اللهَ، وَإِذَا اسْتَعَنْتَ فَاسْتَعِنْ بِاللهِ، وَاعْلَمْ أَنَّ الْأُمَّةَ لَوِ اجْتَمَعَتْ عَلَى أَنْ يَنْفَعُوكَ بِشَيْءٍ، لَمْ يَنْفَعُوكَ إِلَّا بِشَيْءٍ قَدْ كَتَبَهُ اللهُ لَكَ، وَلَوِ اجْتَمَعُوا عَلَى أَنْ يَضُرُّوكَ بِشَيْءٍ، لَمْ يَضُرُّوكَ إِلَّا بِشَيْءٍ قَدْ كَتَبَهُ اللهُ عَلَيْكَ، رُفِعَتِ الْأَقْلَامُ وَجَفَّتِ الصُّحُفُ».

[صحيح] - [رواه الترمذي]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
"Umunsi umwe nari inyuma y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) impetse ku ngamiya, maze irambwira iti "Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu (yamaze kwandika ibizaba) yareguwe ndetse n’ibitabo (byanditswemo) wino yarumutse byararangiye."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Tirmidhiy.

Ibisobanuro birambuye.

Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) aratubwira ko yari akiri umwana muto, igihe kimwe yari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhetse ku ndogobe iramubwira iti: Ngiye kukwigisha ibintu bizakugirira umumaro:
Jya wita ku mategeko ya Allah, witandukanye n'ibyo yakubujije, igihe cyose ajye akubona mu bikorwa bimushimisha, nta gusange mu bikorwa byo kumwigomeka; ibyo nubikora ingororano zawe nta zindi nuko Allah azakurinda ibibi hano kuri iyi si no ku munsi w'imperuka, anagutabare ibikugoye aho uzaba uherereye hose.
Kandi nushaka kugira icyo usaba ntuzagire undi ugisaba usibye Allah kubera ko ari we wenyine usubiza abamusabye.
Nunashaka inkunga ntuzagire undi uyisaba usibye Allah.
Kandi wizere udashidikanya ko nta cyakugirira akamaro kabone n'iyo abatuye isi bose bakiteranya ngo bagire icyo bakumarira usibye ibyo Allah yakugeneye, nta n'ikibi cyakubaho kabone n'iyo isi yose yakiteranya ngo igire icyo igutwara usibye ibyo Allah yakugeneye ko bizakubaho.
Kandi ko ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yakugeneye bijyanye n'ubugenge bwe n'ubumenyi bwe, kandi nta wahindura ibyo Alllah yanditse.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni iby'agaciro kwigisha abana bato amasomo y'idini mu myemerere n'imyifatire n'ibindi.
  2. Ineza yiturwa indi, kandi ibyo ukoreye abandi nawe urabikorerwa.
  3. Itegeko ryo kwishingikiriza Allah no kuba ari we wo kwiringira wenyine, kandi niwe mwiza wo kwiringira.
  4. Kwemera igeno rya Allah no kunyurwa naryo, kandi ko Allah yagennye buri kintu.
  5. Uwirengagije amategeko ya Allah, Allah nawe aramwirengagiza ndetse akanamutererana.