عن أبي هريرة رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ يَقُمْ لَيْلَةَ الْقَدْرِ إِيمَانًا وَاحْتِسَابًا غُفِرَ لَهُ مَا تَقَدَّمَ مِنْ ذَنْبِهِ»
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 35]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzasali iswala y'igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadri) abitewe n'ukwemera afite ndetse no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 35]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ibyiza byo gukora igihagararo mu ijoro ry'igeno (Laylatul Qadr) kiba mu minsi icumi ya nyuma y'ukwezi kwa Ramadhan, kandi ko ugize umuhate muri iryo joro asali, asaba ubusabe, asoma Qur'an, asingiza Allah, abyemera, yemera n'ibyavuzwe ku byerekeranye n'ibyiza byaryo, yiringiye ibihembo by'ibyo akora kwa Allah Nyir'ubutagatifu, adakorera ijisho cyangwa se kuvugwa, uwo abarirwa ibyaha bye yakoze mbere.