+ -

عن أَبِي مُوسَى الأَشْعَرِيِّ رضي الله عنه: أَنَّ رَسُولَ اللهِ صلى الله عليه وسلم قَالَ:
«مَنْ صَلَّى ‌الْبَرْدَيْنِ دَخَلَ الْجَنَّةَ»

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 574]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahroo n'imigisha) yavuze iti:
"Uzasali iswalat ebyiri zo mu bihe by'imbeho, azinjira mu ijuru."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 574]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije kugira umurava mu gusali iswalat ebyiri zo mu mbeho ari zo Swalatul Fajri na Swalatul Asri, ndetse inaha inkuru nziza uzazikora mu buryo bukwiye mu bihe byazo, mu mbaga, n'ibindi ko zizaba impamvu yo kujya mu ijuru.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro ko guhozaho Swalatul Fajri na Swalatul Asri, kubera ko Swalatul Fajri ikorwa mu gihe ibitotsi biba biryoshye, na Swalatul Asri igakorwa mu gihe abantu baba bahugiye mu mirimo yabo, ucungana nazo biba bimworoheye ko n'izindi zisigaye acungana nazo.
  2. Izi swalat zombi ziswe ko ari izo mu mbeho, kubera ko Swalatul Fajri ikorwa mu gihe cy'imbeho ya mu gitondo, na Swalatul Asri igakorwa mu gihe cy'imbeho yo ku manywa, n'iyo ikozwe mu bihe by'ubushyuhe usibye ko buba bwagabanyutse (kuri swalatul Asri) kuruta igihe cyabanje. Cyangwa se impamvu yabyo ni mu rwego rwo kuba kimwe muri byo kitiriwe ikindi kikiruse kigafata inyito yacyo nko kuvuga Qamarani (amezi abiri) bagamije kuvuga izuba n'ukwezi.
Ibirenzeho.