+ -

عَنْ ‌عَدِيِّ بْنِ حَاتِمٍ عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«الْيَهُودُ مَغْضُوبٌ عَلَيْهِمْ، وَالنَّصَارَى ضُلَّالٌ».

[صحيح] - [رواه الترمذي] - [سنن الترمذي: 2954]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Adiy Ibun Hatim yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Abayahudi bararakariwe, n'abanaswara barayobye."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhiy] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2954]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko abayahudi ari abantu Allah yarakariye, kubera ko bamenye ukuri ntibakwemera ngo bagushyire mu bikorwa; Naho abanaswara (abakirisitu) ni abantu bayobye, kubera ko bakora ibikorwa badafitiye ubumenyi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Ikiuyighuri Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الولوف Ikinya Azeri Ikinya Ukereni الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Guhurizahamwe ubumenyi n'ibikorwa ni imwe mu mpamvu zo kwitandukanya n'abarakariwe ndetse n'abayobye.
  2. Kwirinda inzira y'abayahudi n'abanaswara, no kwitwararika inzira igororotse ari yo y'ubuyisilamu.
  3. Abayahudi n'abanaswara bose barayobye kandi bararakariwe, ariko abayahudi mu buryo bw'umwihariko bavuzwe ko Allah yabarakariye, ndetse ko n'abanaswara bayobye.