عَنْ ‌عَائِشَةَ رضي الله عنها:
أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ كَانَ إِذَا أَوَى إِلَى فِرَاشِهِ كُلَّ لَيْلَةٍ جَمَعَ كَفَّيْهِ، ثُمَّ نَفَثَ فِيهِمَا فَقَرَأَ فِيهِمَا: {قُلْ هُوَ اللهُ أَحَدٌ}، وَ{قُلْ أَعُوذُ بِرَبِّ الْفَلَقِ}، وَ{قُلْ أَعُوذُ بِرَبِّ النَّاسِ}، ثُمَّ يَمْسَحُ بِهِمَا مَا اسْتَطَاعَ مِنْ جَسَدِهِ، يَبْدَأُ بِهِمَا عَلَى رَأْسِهِ وَوَجْهِهِ وَمَا أَقْبَلَ مِنْ جَسَدِهِ، يَفْعَلُ ذَلِكَ ثَلَاثَ مَرَّاتٍ.

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 5017]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI), yarangiza ikabihanaguza umubiri wayo ihereye ku mutwe no mu buranga n'igihimba cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 5017]

Ibisobanuro birambuye.

Mu muyoborao w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga igiye kuryama yahuzaga ibiganza byayo ikabizamura nk'usaba iduwa ikabihuhamo mu buryo bworoheje inaciramo uducandwe duke maze igasoma ziriya surat eshatu (QUL HUWALLAHU AHAD), na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), na (QUL AUDHU BIRABI NAS), maze igafata bya biganza byayo ikabihanaguza aho ishobora kugera hose ku mubiri wayo iturutse mu mutwe no mu buranga ndetse n'igihimba cyayo cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni byiza gusoma Suratul Ikhlasw na Suratul Falaq na Surat A-Naas buri mbere yo kuryama ukanahuha mu biganza noneho ukabihanaguza aho ushobora kugarukira ku mubiri wawe.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.
Ururimi: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ibirenzeho. (65)