عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بنِ مَسْعُودٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لَيْسَ مِنَّا مَنْ لَطَمَ الخُدُودَ، وَشَقَّ الجُيُوبَ، وَدَعَا بِدَعْوَى الجَاهِلِيَّةِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1294]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ntabwo ari muri twe wa wundi wikubita ku matama, akiciraho imyambaro, agahamagarira ibya kijiji."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1294]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije inihanangiriza bimwe mu bikorwa bya kijiji aho yavuze iti: Ntabwo ari umwe muri twe:
Uwa mbere: Uwikubita ku matama, hano amatama yavuzwe ku buryo bw'umwihariko kuko niyo akoreshwa kenshi, naho ubundi gukubita ibindi bice by'uburanga nabyo byinjiramo.
Icya kabiri: Guca imyambaro ayitatamura kubera agahinda.
Icya gatatu: Guhamagarira ibya kijiji nko kwisabira imivumo no kuboroga n'ibindi.