+ -

عن أبي موسى الأشعري رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«مَنْ حَمَلَ عَلَيْنَا السِّلَاحَ فَلَيْسَ مِنَّا».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahanangiriza umuntu utunga intwaro abayisilamu agamije kubatera ubwoba, cyangwa se kubanyaga; ubikoze bitari mu kuri, aba akoze icyaha gikomeye kandi ndengakamere, ndetse nawe aba akwiye ibihano bikomeye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kwihanangiriza bikomeye umuyisilamu kuba yakica bagenzi be b'abayisilamu.
  2. Mu byaha bikomeye kandi bihambaye hano ku isi, ni umuyisilamu kuba yatunga intwaro abayisilamu bagenzi be, no kuba yabica.
  3. Ibihano byavuzwe ntibigamije imirwano ikozwe mu kuri, nko kwica abangizi n'inkozi z'ibibi ndetse n'abandi.
  4. Ni ikizira gutera ubwoba abayisilamu ubatungaho intwaro cyangwa se n'ibindi, kabone n'iyo waba wikinira.