+ -

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الْخُدْرِيِّ قَالَ: خَرَجَ مُعَاوِيَةُ عَلَى حَلْقَةٍ فِي الْمَسْجِدِ، فَقَالَ: مَا أَجْلَسَكُمْ؟ قَالُوا: جَلَسْنَا نَذْكُرُ اللهَ، قَالَ آللَّهِ مَا أَجْلَسَكُمْ إِلَّا ذَاكَ؟ قَالُوا: وَاللهِ مَا أَجْلَسَنَا إِلَّا ذَاكَ، قَالَ: أَمَا إِنِّي لَمْ أَسْتَحْلِفْكُمْ تُهْمَةً لَكُمْ، وَمَا كَانَ أَحَدٌ بِمَنْزِلَتِي مِنْ رَسُولِ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ أَقَلَّ عَنْهُ حَدِيثًا مِنِّي:
وَإِنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ خَرَجَ عَلَى حَلْقَةٍ مِنْ أَصْحَابِهِ، فَقَالَ: «مَا أَجْلَسَكُمْ؟» قَالُوا: جَلَسْنَا نَذْكُرُ اللهَ وَنَحْمَدُهُ عَلَى مَا هَدَانَا لِلْإِسْلَامِ، وَمَنَّ بِهِ عَلَيْنَا، قَالَ: «آللَّهِ مَا أَجْلَسَكُمْ إِلَّا ذَاكَ؟» قَالُوا: وَاللهِ مَا أَجْلَسَنَا إِلَّا ذَاكَ، قَالَ: «أَمَا إِنِّي لَمْ أَسْتَحْلِفْكُمْ تُهْمَةً لَكُمْ، وَلَكِنَّهُ أَتَانِي جِبْرِيلُ فَأَخْبَرَنِي أَنَّ اللهَ عَزَّ وَجَلَّ يُبَاهِي بِكُمُ الْمَلَائِكَةَ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 2701]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy yaravuze ati: Mu'awiyat (Imana imwishimire) yagiye mu musigiti asanga abantu bari mu cyicaro, maze arababaza ati: Ni iki kibicaje hano? Baramusubiza bati: Twicaye dusingiza Allah! Arongera arababaza ati: Mumbwize ukuri kubera Allah, nta kindi cyabicaje aha uretse icyo? Baramusubiza bati: Turahiye ku izina rya Allah ko nta kindi cyatwicaje aha uretse icyo! Arababwira ati: Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja, ndetse nta muntu wari ufite urwego nk'urwo nari mfite ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha),wakiriye Hadith ncye kumurusha:
Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yasanze abasangirangendo bayo bicaye mu cyicaro, irababaza iti: Ni iki kibicaje aha? Barayisubiza bati: Twicaye aha twibuka Allah ndetse tunamusingiza kubera ko yatuyoboye muri ubu buyisilamu, ndetse akanaduhundagazaho ingabire zabwo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irongera irababaza iti: Mumbwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kibicaje aha uretse icyo? Baramusubiza bati: Tukubwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kitwicaje aha uretse icyo! Nuko irababwira ati: Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja, ahubwo Malayika Djibril yaje ansanga ambwira ko Allah Nyir'ubutagatifu abaratiye abamalayika!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 2701]

Ibisobanuro birambuye.

Mu'awiyat Ibun Abi Sufiyani (Imana imwishimire we na se) yaragiye asanga abasangirangendo bicaye mu musigiti, ababaza impamvu bicaye aho, Bamusubiza ko bicaye kubera gusingiza Allah! Nuko arabarahiza ngo bamubwize ukuri niba koko bicaye nta yindi mpamvu uretse gusingiza Allah no kumusingiza! Nuko baramurahirira; Hanyuma arababwira ati: Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja cyangwa se nshidikanya ku kuri kwanyu, ababwira urwego yabarushaga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'uburyo yayihoraga bugufi, kubera ko mushiki we Umu Habibat yari umugore w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), no kuba yari umwe mu banditsi b'ubutumwa (Wahyi) igihe bwahishurwaga, ariko hamwe n'ibyo ari mu banditse Hadith ncye bakuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Ababwira ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) umunsi umwe yasohotse mu rugo rwayo, isanga bamwe mu basangirangendo bayo bicaye mu musigiti, basingiza Allah banamwibuka kubera ko yabayoboye mu buyisilamu, ndetse anabahundagazaho ingabire ze, nuko Intumwa irabibaza iranabarahiza ngo bayibwiza ukuri nkuko Mu'awiyat (Imana imwishimire) yabigenje hamwe na bagenzi be; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibabwira impamvu yabarahije ko Malayika Djibrilu (Amahoro ya Allah amubeho) yayisanze akayibwira ko Allah yabaratiye abamalayika, kubera agaciro kabo n'igikorwa cyiza bari gukora, ndetse akanabavuga ibigwi.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo Igikanada.
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Agaciro ka Mu'awiyat (Imana imwishimire) n'uburyo yari ashishikajwe no gukurikira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu kwigisha kwe.
  2. Biremewe kurahiza umuntu igihe ntacyo umushinja, ugamije kumwereka agaciro k'ibyo uri kumubwira.
  3. Agaciro k'ibyicaro byo gusingiza Allah no kwigishanya ubumenyi, kandi ko Allah abikunda ndetse akanabiratira abamalayika.