+ -

عَنِ ابْنِ عَبَّاسٍ رضي الله عنهما قَالَ:
مَرَّ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ بِقَبْرَيْنِ، فَقَالَ: «إِنَّهُمَا لَيُعَذَّبَانِ، وَمَا يُعَذَّبَانِ فِي كَبِيرٍ، أَمَّا أَحَدُهُمَا فَكَانَ لاَ يَسْتَتِرُ مِنَ البَوْلِ، وَأَمَّا الآخَرُ فَكَانَ يَمْشِي بِالنَّمِيمَةِ» ثُمَّ أَخَذَ جَرِيدَةً رَطْبَةً، فَشَقَّهَا نِصْفَيْنِ، فَغَرَزَ فِي كُلِّ قَبْرٍ وَاحِدَةً، قَالُوا: يَا رَسُولَ اللَّهِ، لِمَ فَعَلْتَ هَذَا؟ قَالَ: «لَعَلَّهُ يُخَفِّفُ عَنْهُمَا مَا لَمْ يَيْبَسَا».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati:
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatambutse ku mva ebyiri maze iravuga iti: Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ifata ishami ry'igiti kitaruma irivunamo kabiri, igice kimwe igishinga ku mva imwe ikindi igishinga ku yindi; nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, kuki wabigenje kuriya? Irabasubiza iti: "Hari ubwo Allah yabagirira impuhwe akaborohereza ibihano igihe cyose ayo mashami ataruma."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyuze ku mva ebyiri, maze iravuga iti: Banyiri izi mva ebyiri bari guhanwa kandi ntibazira impamvu zikomeye nk'uko mu bicyeka, n'ubwo zihambaye imbere ya Allah; Umwe muri bo arazira kuba atarajyaga yirinda inkari igihe ari kwihagarika; ngo zitamutarukira ku mubiri cyangwa se imyambaro ye. Naho undi yajyaga abunza amagambo mu bantu, agatwara amagambo y'abandi bavuze agamije kubangamira abandi no guteza umwiryane mu bantu.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubunza amagambo no kureka kwirinda inkari ni mu byaha bikuru, ndetse ni na zimwe mu mpamvu z'ibihano byo mu mva.
  2. Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje bimwe mu biri mu bumenyi bw'ibitagaragara nk'ibihano byo mu mva, agamije kugaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) koko yari umuhanuzi.
  3. Iki gikorwa cyo kuvunamo ishami kabiri no kuyashinga ku mva ni umwihariko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko Allah yamuhishuriye uko abari mu mva bamerewe, bityo ntitwabiheraho tuvuga ko n'abandi ari uko kubera ko nta n'umwe ujya amenya uko abari mu mva bamerewe.