+ -

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِذَا سَمِعْتُمُ النِّدَاءَ، فَقُولُوا مِثْلَ مَا يَقُولُ المُؤَذِّنُ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza gusubiramo amagambo uhamagarira abantu gusali ari kuvuga, dusubiramo amagambo avuze interuro ku yindi, Iyo avuze ALLAH AKBAR, natwe tuyisubiramo, yavuga ubuhamya bubiri natwe tukabusubiramo, usibye igihe avuze (HAYYA ALA SWALAT, HAYYA ALAL FALAH) icyo gihe turavuga tuti: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha ndetse nta n'ubushobozi usibye gushobozwa na Allah.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Uhamagarira abantu gusali wa kabiri agomba gutegereza uwa mbere agasoza, kabone n'iyo baba benshi, dushingiye ko iyi Hadith ari rusange.
  2. Umuntu wumvise uhamagarira abandi isengesho asubiramo amagambo avuze aho yaba ari hose, usibye igihe yaba ari mu bwiherero cyangwa se hari ibindi ari gucyemura bitamwemerera gusubiramo ayo magambo.