عَنْ جَابِرِ بْنِ عَبْدِ اللَّهِ رضي الله عنهما أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ قَالَ حِينَ يَسْمَعُ النِّدَاءَ: اللَّهُمَّ رَبَّ هَذِهِ الدَّعْوَةِ التَّامَّةِ، وَالصَّلاَةِ القَائِمَةِ، آتِ مُحَمَّدًا الوَسِيلَةَ وَالفَضِيلَةَ، وَابْعَثْهُ مَقَامًا مَحْمُودًا الَّذِي وَعَدْتَهُ، حَلَّتْ لَهُ شَفَاعَتِي يَوْمَ القِيَامَةِ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 614]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
Uzavuga aya magambo nyuma yo kumva umuhamagaro w'iswalat: Mana Nyagasani w'uyu muhamagaro wuzuye, n'iyi swalat igiye gukorwa, ha Muhamadi urwego n'ibyiza, uzanamuzure ari mu rwego rushimishije wamusezeranije", azagerwaho n'ukuvuganirwa nanjye ku munsi w'imperuka.
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 614]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uzavuga nyuma yo kumva umuhamagaro w'isengesho urangije aya magambo:
Mana Nyagasani (w'uyu muhamagaro wuzuye); ariyo magambo akoreshwa mu guhamagarira abantu kuza gusali, akaba akubiyemo kwemera Imana imwe no kuyiharira kugaragirwa yo yonyine, (iswala igiye gukorwa) ni iswalat ikorwa ibihe byose; ha Muhamadi (urwego n'ibyiza), ni urwego rw'ikirenga mu ijuru rutazagerwaho n'undi uwo ari we wese uretse we, naho (ibyiza) ni inyongera n'akarusho; unamuhe urwego rushimishije wamusezeranije; uku niko kuvuganira guhambaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) izahabwa ku munsi w'imperuka wamusezeranyije aho wavuze uti: (Nyagasani wawe azakuzura uri mu rwego rwishimiwe na buri wese.
Uzavuga aya magambo n'ubu busabe ni itegeko ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) izamuvuganira ku munsi w'imperuka.