عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيَّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ -وَكَانَ غَزَا مَعَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ ثِنْتَيْ عَشْرَةَ غَزْوَةً- قَالَ: سَمِعْتُ أَرْبَعًا مِنَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَأَعْجَبْنَنِي، قَالَ:
«لاَ تُسَافِرِ المَرْأَةُ مَسِيرَةَ يَوْمَيْنِ إِلَّا وَمَعَهَا زَوْجُهَا أَوْ ذُو مَحْرَمٍ، وَلاَ صَوْمَ فِي يَوْمَيْنِ: الفِطْرِ وَالأَضْحَى، وَلاَ صَلاَةَ بَعْدَ الصُّبْحِ حَتَّى تَطْلُعَ الشَّمْسُ، وَلاَ بَعْدَ العَصْرِ حَتَّى تَغْرُبَ، وَلاَ تُشَدُّ الرِّحَالُ إِلَّا إِلَى ثَلاَثَةِ مَسَاجِدَ: مَسْجِدِ الحَرَامِ، وَمَسْجِدِ الأَقْصَى، وَمَسْجِدِي هَذَا».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1995]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al KHud'riy (Imana imwishimire), akaba yari yaritabiriye urugamba hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inshuro cumi n'ebyiri yaravuze ati: Numvise ibintu bine ku ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) birantangaza, yaravuze iti:
"Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora, nta gisibo cyakorwa muri iyi minsi ibiri ngo cyemerwe: Umunsi mukuru w'irayidi yo gusiburuka (Eidul Fitri), n'umunsi mukuru w'irayidi y'igitambo (Eidul Adw'ha), nta n'iswalat yakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat ya mu gitondo (Asw'buhi) kugeza izuba rirashe, nta n'iyakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rimaze kurenga, kandi ntabwo byemewe gukora urugendo rw'igihe runaka ugiye ku musigiti keretse imisigiti itatu: Umusigiti mutagatifu wa Makat, n'umusigiti wa Al Aq'swa (Yeruzalemu), no kuri uyu musigiti wanjye (wa Madinat)."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1995]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije ibintu bine:
Icya mbere: Yabujije umugore gukora urugendo rw'iminsi ibiri atari hamwe n'umugabo we cyangwa se umwe mu babujijwe ku murongora ku buryo bwa burundu mu bo mu muryango we ba hafi nk'umwana we, se, umwana wa musaza we, umwana wa mukuru we cyangwa se murumuna we, se wabo na nyirarume, n'abandi.
Icya kabiri: Kubuza gusiba ku minsi mikuru y'irayidi yo gusiburuka n'irayidi y'igitambo, umuyisilamu yaba yayisibye kubera umuhigo yagize, cyangwa se by'umugereka, cyangwa se ari kwishyura ikiru.
Icya gatatu: Kubuza gusali iswalat y'umugereka nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rirenze, na nyuma y'iswalat ya mu gitondo kugeza izuba rirashe.
Icya kane: Kubuza gukorera urugendo ahantu ubona ko ari heza kuruta ahandi cyangwa se wizeye ko wongererwa ibihembo usibye ku misigiti itatu; nta handi wemerewe gukorera urugendo ushaka kuhasalira, kubera ko ibihembo nta handi byongerwa usibye ku misigiti itatu: Umusigiti mutagatifu (wa Makat), uw'Intumwa y'Imana (wa Madinat), n'umusigiti wa Al Aq'swa (wa Yeruzalemu).