+ -

عن عبد الله بن عمرو رضي الله عنهما أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال:
«الدُّنْيَا مَتَاعٌ، وَخَيْرُ مَتَاعِ الدُّنْيَا الْمَرْأَةُ الصَّالِحَةُ».

[صحيح] - [رواه مسلم]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Isi ni ahantu ushobora kubonera ibyishimo n'umunezero, ariko umunezero waho uruta iyindi ni ukugira umugore utunganye ukora ibikorwa byiza."

Hadithi y'impamo - Yakiriwe na Muslim.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko isi n'ibiyikubiyemo ari ibintu by'umunezero winezezamo igihe runaka, hanyuma bikarangira, kandi ko umunezero waho uruta iyindi ari ukuba ufite umugore ukora ibikorwa byiza, ari we wa wundi ureba akakunezeza, wamutegeka akakumvira, waba udahari akaguhishira, ndetse akirinda akanarinda umutungo wawe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. BIremewe kwinezeza mu byiza byo muri iyi si Allah yaziruriye abagaragu be nta kwaya cyangwa se kugundira.
  2. Gushishikariza gutoranya umugore ukora ibikorwa byiza, kubera ko afasha umugabo we kumvira Nyagasani we.
  3. Kwinezeza kwiza muri iyi si ni ugutuma wumvira Allah, cyangwa se ukugufasha kumvira Allah.