عَنْ عُقْبَةَ بْنِ عَامِرٍ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِيَّاكُمْ وَالدُّخُولَ عَلَى النِّسَاءِ» فَقَالَ رَجُلٌ مِنَ الأَنْصَارِ: يَا رَسُولَ اللَّهِ، أَفَرَأَيْتَ الحَمْوَ؟ قَالَ: «الحَمْوُ المَوْتُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 5232]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti:
"Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore"; nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! None ubibona ute ari muramu w'uwo mugore? Intumwa iramusubiza iti: "Umuramu ni urupfu!"
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 5232]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kwivanga n'abagore uziruriwe kurongora ndetse iranavuga iti: Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore, cyangwa se ngo abagore baze aho muri.
Nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) arabaza ati: None ari uwo mu muryango w'umugabo nka mukuru we, cyangwa murumuna we, cyangwa umwana w'umuvandimwe w'umugabo we, cyangwa sewabo w'umugabo we mu bemerewe kumurongora iyo aza kuba atararongorwa?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: Muzamutinye nkuko mutinya urupfu! Kuko kwihererana n'abaramu byateza ibyago n'ibigeragezo no gutakara kw'idini, bityo abo mu muryango w'umugabo cyangwa se umugore batari ababyeyi be cyangwa abana be nibo ba mbere bo kwirinda. Kubera ko kwiherera n'umwe muri bo nibyo biba kenshi kuruta kwiherera n'undi utari we, kandi n'ibibi birashoboka cyane kuri we kuruta undi utari we, kuko bimworoheye kugera ku mugore no kwihererana nawe ntawe atinya, no kubera ko ntaho wamushyira cyangwa se ngo umwirinde, kubera ko kamere y'abantu muri byo babyoroshya, umugabo akaba yakiherera n'umugore w'umuvandimwe we; bityo bikaba bimeze nk'urupfu mu bubi n'ingaruka ruteza, bitandukanye n'umugabo wundi biba byoroshye ko yamwirinda.