+ -

عَنْ عُقْبَةَ بْنِ عَامِرٍ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِيَّاكُمْ وَالدُّخُولَ عَلَى النِّسَاءِ» فَقَالَ رَجُلٌ مِنَ الأَنْصَارِ: يَا رَسُولَ اللَّهِ، أَفَرَأَيْتَ الحَمْوَ؟ قَالَ: «الحَمْوُ المَوْتُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 5232]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Uq'bat Ibun Amir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ivuga iti:
"Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore"; nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! None ubibona ute ari muramu w'uwo mugore? Intumwa iramusubiza iti: "Umuramu ni urupfu!"

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 5232]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yihanangirije kwivanga n'abagore uziruriwe kurongora ndetse iranavuga iti: Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore, cyangwa se ngo abagore baze aho muri.
Nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) arabaza ati: None ari uwo mu muryango w'umugabo nka mukuru we, cyangwa murumuna we, cyangwa umwana w'umuvandimwe w'umugabo we, cyangwa sewabo w'umugabo we mu bemerewe kumurongora iyo aza kuba atararongorwa?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: Muzamutinye nkuko mutinya urupfu! Kuko kwihererana n'abaramu byateza ibyago n'ibigeragezo no gutakara kw'idini, bityo abo mu muryango w'umugabo cyangwa se umugore batari ababyeyi be cyangwa abana be nibo ba mbere bo kwirinda. Kubera ko kwiherera n'umwe muri bo nibyo biba kenshi kuruta kwiherera n'undi utari we, kandi n'ibibi birashoboka cyane kuri we kuruta undi utari we, kuko bimworoheye kugera ku mugore no kwihererana nawe ntawe atinya, no kubera ko ntaho wamushyira cyangwa se ngo umwirinde, kubera ko kamere y'abantu muri byo babyoroshya, umugabo akaba yakiherera n'umugore w'umuvandimwe we; bityo bikaba bimeze nk'urupfu mu bubi n'ingaruka ruteza, bitandukanye n'umugabo wundi biba byoroshye ko yamwirinda.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kubuza kwinjira ahari abagore umuntu aziruriwe kurongora, no kwiherera nabo, mu rwego rwo gukumira ko habaho ubusambanyi n'ibikorwa by'urukozasoni.
  2. Ibi ni rusange ku bagabo bose harimo n'abavandimwe b'umugabo w'umugore n'abo mu muryango we bataziririjwe kumurongora, hitabwaho kureba ko kuhinjira byatuma amwihererana.
  3. Kwirinda ahantu hose hatuma umuntu ateshuka, kubera gutinya ko yagwa mu bibi.
  4. Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Abamenyi mu rurimi rw'icyarabu bemeranyijwe ko ba muramu w'umugore ari abavandimwe b'umugabo we nka sebukwe, sewabo w'umugabo we, mukuru w'umugabo we cyangwa se murumuna we, umuhungu wa mukuru w'umugabo we cyangwa wa murumuna w'umugabo we, cyangwa se umuhungu wa se wabo w'umugabo we n'abandi n'abaramu ku mpande zombi.
  5. Hano muramu yagereranyijwe n'urupfu; Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Abarabu ikintu kibi bakigereranya n'urupfu, aho bihuriye nuko iyo umuntu aguye mu cyaha biba bimeze nkaho idini rye ripfuye, n'urupfu rw'uwihereranye n'umugore bakagwa mu cyaha cy'ubusambanyi bagaterwa amabuye, no kuba umugore aba ameze upfuye igihe umugabo we afushye kubera ko yihereranye n'undi mugabo akamuha gatanya.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikidagi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikinyaromaniya Igihongari الموري Iki oromo Igikanada. Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.