عَنْ مَالِكِ بْنِ أَوْسِ بْنِ الْحَدَثَانِ أَنَّهُ قَالَ: أَقْبَلْتُ أَقُولُ مَنْ يَصْطَرِفُ الدَّرَاهِمَ؟ فَقَالَ طَلْحَةُ بْنُ عُبَيْدِ اللهِ وَهُوَ عِنْدَ عُمَرَ بْنِ الْخَطَّابِ رضي الله عنهما: أَرِنَا ذَهَبَكَ، ثُمَّ ائْتِنَا، إِذَا جَاءَ خَادِمُنَا، نُعْطِكَ وَرِقَكَ، فَقَالَ عُمَرُ بْنُ الْخَطَّابِ: كَلَّا، وَاللهِ لَتُعْطِيَنَّهُ وَرِقَهُ، أَوْ لَتَرُدَّنَّ إِلَيْهِ ذَهَبَهُ، فَإِنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«الْوَرِقُ بِالذَّهَبِ رِبًا، إِلَّا هَاءَ وَهَاءَ، وَالْبُرُّ بِالْبُرِّ رِبًا، إِلَّا هَاءَ وَهَاءَ، وَالشَّعِيرُ بِالشَّعِيرِ رِبًا، إِلَّا هَاءَ وَهَاءَ، وَالتَّمْرُ بِالتَّمْرِ رِبًا، إِلَّا هَاءَ وَهَاءَ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 1586]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Malik Ibun Aw'si Ibun Al Hadathan yavuze ko yavuze ati: Naje mbaza nti: Ninde wanvunjira mu madirihamu? Nuko Twal'hat Ibun Ubaydillah akaba yari no kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire we na se) aravuga ati: Twereke Zahabu yawe, hanyuma uze umukozi wacu naza turagusubiza amadirihamu yawe! Nuko Umar Ibun Al Khatwab aravuga ati: Oya si uko bimeze, ndahiye ku izina rya Allah ko ugomba kumuha amadirihamu cyangwa se ukamusubiza Zahabu ye, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Kugurana Feza kuri Zahabu biba ari Riba, usibye igihe ari mpa nguhe (ari ukugurana by'ako kanya), no kugurana uburo ku buro biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana ingano ku ngano biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe, no kugurana itende ku itende biba ari Riba usibye igihe ari mpa nguhe."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 1586]
Umwe mu banyeshuri b'abasangirangendo b'Intymwa y'Imana (Tabi'iyu) Malik Ibun Aw'si yavuze ko yari afite amadinari muri Zahabu, ashaka kuzivunjamo amadirihamu ya Feza, nuko Twal'hat Ibun Ubaydillah (Imana imwishimire) aravuga ati: Duhe amadinari yawe nyarebe! Hanyuma nyuma y'uko abonye akomeje umugambi wo kugura aramubwira ati: Uze kutureba umukozi wacu naza kugira ngo tuguhe amadirihamu ya Feza. Icyo gihe Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yari ari aho ngaho arabyanga, arahira ko Twal'hat yishyura Feza ako kanya, cyangwa se akamusubiza Zahabu ye yari yamufasheho. Anagaragaza ko impamvu yabyo ari uko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko kugurana Feza na Zahabu cyangwa se ikinyuranyo cyabyo ari itegeko ko bikorwa ako kanya, bitari ibyo biba bibaye Riba iziririjwe ndetse n'ubucuruzi butemewe. Bityo Zahabu ntiguranwa Feza, na Feza ntiguranwa Zahabu usibye igihe ari mpa nguhe, bakabaho no kugurana by'ako kanya. N'uburo ntibuguranwa uburo, n'ingano ntiziguranwa ingano, n'itende ntiriguranwa itende, usibye igihe bingana mu bipimo, n'ubwoko ari bumwe, n'ibiro bingana, ari mpa nguhe, nta na kimwe muri byo kiguranwa by'ako kanya n'ikindi by'inzagihe, ndetse ntibanemeze gutandukana buri wese atarakira ibye.