+ -

عن أبي موسى الأشعري رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«تَعَاهَدُوا هَذَا الْقُرْآنَ، فَوَالَّذِي نَفْسُ مُحَمَّدٍ بِيَدِهِ لَهُوَ أَشَدُّ تَفَلُّتًا مِنَ الْإِبِلِ فِي عُقُلِهَا».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mujye mwita kuri Qur'an, kuko ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko icika nyirayo kuruta uko ingamiya itoroka nyirayo iciye ikiziriko."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse guhozaho gusoma Qur'an no kuyitwararika kugira ngo umuntu wari warayifashe mu mutwe atayibagirwa. Ibi ikaba yarabishimangiye ubwo yarahiraga ko Qur'an icika nyirayo byihuse kuruta uko ingamiya yari iziritse icika nyirayo igihe ayirekuye.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu wafashe Qur'an mu mutwe iyo ahojejeho kuyisoma inshuro nyuma y'inshuro, imuhama mu gituza cye, iyo atabigenje atyo iramucika ndetse akanayibagirwa.
  2. Mu nyungu zo kwitwararika Qur'an ni ibihembo n'ingororano, no kuzazamurwa mu ntera ku munsi w'imperuka.