عن عبد الله بن مسعود رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«مَنْ قَرَأَ حَرْفًا مِنْ كِتَابِ اللهِ فَلَهُ بِهِ حَسَنَةٌ، وَالْحَسَنَةُ بِعَشْرِ أَمْثَالِهَا، لَا أَقُولُ {الم} حَرْفٌ، وَلَكِنْ {أَلِفٌ} حَرْفٌ، وَ{لَامٌ} حَرْفٌ، وَ{مِيمٌ} حَرْفٌ».
[حسن] - [رواه الترمذي] - [سنن الترمذي: 2910]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uzasoma inyuguti imwe mu gitabo cya Allah, azayibonera igihembo kingana n'icyiza kimwe, kandi icyiza kimwe kingana n'ibyiza icumi Ntabwo mvuze ko {Alif Laam Miim) ari inyuguti imwe, ahubwo {Alif} ni inyuguti, {Lam} ni inyuguti, na {Miim) ni inyuguti."
[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Tirmidhiy] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2910]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko buri muyisilamu usomye inyuguti mu gitabo cya Allah, ayihemberwa icyiza kimwe, kandi akaba yanabyongererwa kugeza ku byiza icumi.
Nyuma irangije kuvuga ibi isobanura ko (Alifu Laam Miim) atari inyuguti imwe, ahubwo Alifu ni inyuguti imwe, Lamu ni inyuguti imwe, na Miimu ni indi nyuguti: Bityo zikaba ari inyuguti eshatu n'ibyiza byazo ni mirongo itatu.