عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ:
عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ: «قَالَ اللَّهُ: كَذَّبَنِي ابْنُ آدَمَ وَلَمْ يَكُنْ لَهُ ذَلِكَ، وَشَتَمَنِي وَلَمْ يَكُنْ لَهُ ذَلِكَ، فَأَمَّا تَكْذِيبُهُ إِيَّايَ فَقَوْلُهُ: لَنْ يُعِيدَنِي، كَمَا بَدَأَنِي، وَلَيْسَ أَوَّلُ الخَلْقِ بِأَهْوَنَ عَلَيَّ مِنْ إِعَادَتِهِ، وَأَمَّا شَتْمُهُ إِيَّايَ فَقَوْلُهُ: اتَّخَذَ اللَّهُ وَلَدًا وَأَنَا الأَحَدُ الصَّمَدُ، لَمْ أَلِدْ وَلَمْ أُولَدْ، وَلَمْ يَكُنْ لِي كُفْؤًا أَحَدٌ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 4974]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye; kumpinyura kwe ni igihe abavuga ngo: Allah ntazanzura ngo angarure nk'uko yandemye bwa mbere, kandi iremwa rya mbere siryo ryoroshye kuruta kuba namugarura! Naho kuntuka kwe ni igihe avuze ati: Allah yagize umwana, kandi ari njye umwe rukumbi, wo kwishingikirizwa, sinabyaye, ndetse sinabyawe, kandi nta n'umwe duhwanye."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 4974]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza muri iyi Hadith Al Qud'siy ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ku b'abangikanyamana n'abahakanyi ko bamuhinyura ndetse bakanamugerekaho inenge n'ubusembwa, kandi ntibyari bikwiye ko babikora.
Naho guhinyura Allah ni ukuvuga ko adashobora kubazura nyuma yo gupfa kwabo nkuko yabaremye bwa mbere batari bariho, nuko abasubiza ko uwabaremye bwa mbere ashoboye kongera kubagarura kandi ko ari byo byoroshye kuri we, n'ubwo kurema bwa mbere no kuzura kuri Allah bingana, kuko ari we ufite ubushobozi kuri buri kintu.
Naho kumutuka kwabo ni igihe bavuze ko Allah afite umwana, Allah abasubiza ko ari umwe rukumbi, wuje ubutungane mu mazina ye n'ibisingizo bye ndetse n'ibikorwa bye, ni Nyir'ubutagatifu azira inenge n'ubusembwa, niwe wishingikirizwaho, nta n'umwe acyeneye, mu gihe we ibiremwa byose bimukeneye, ntabwo ari umubyeyi w'uwo ari we wese, kandi ntabwo ari umwana w'uwo ari we wese, kandi nta we bahwanye cyangwa se bareshya Allah Nyir'ubutagatifu.