Urutonde rwa Hadith.

Isi ni ahantu ushobora kubonera ibyishimo n'umunezero, ariko umunezero waho uruta iyindi ni ukugira umugore utunganye ukora ibikorwa byiza
عربي الإنجليزية الأوردية
Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore
عربي الإنجليزية الأوردية
Umwemeramana ntakange umwemeramanakazi, nagira imico mibi atamushimaho, azagira indi amushimaho
عربي الإنجليزية الأوردية
Mujye mwirinda kwinjira ahari abagore"; nuko umugabo umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar) aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! None ubibona ute ari muramu w'uwo mugore? Intumwa iramusubiza iti: "Umuramu ni urupfu!
عربي الإنجليزية الأوردية
Yemwe bagore, mujye mutanga amaturo kenshi kuko nabonye ari mwe benshi muzaba muri mu muriro kuruta abandi." Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Kubera iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muratukana cyane mukanavumana, mukanahakana ineza abagabo banyu babakoreye, ntabwo nigeze mbona abafite ubwenge ndetse n'idini biciriritse, ubwenge buganza ubw'umugabo ushishoza kubarusha
عربي الإنجليزية الأوردية
Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora
عربي الإنجليزية الأوردية