+ -

عن أنس بن مالك رضي الله عنه عن النبي صلى الله عليه وسلم قال:
«يَسِّرُوا وَلَا تُعَسِّرُوا، وَبَشِّرُوا وَلَا تُنَفِّرُوا».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mujye mworoshya ibintu, ntimukabikomeze, mutange inkuru nziza ntimutange izitera kwiheba."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka abantu kworoshya no kworohereza abantu no kutabagora muri byose bireba idini ryabo n'imibereho yabo, ariko ntibirenge imbibi z'ibyo Allah yabaziruriye ndetse akanabategeka.
Iyi Hadithi irashishikariza kubwira abantu inkuru nziza z'ibyiza, no kutababwira izituma biheba, bakanahunga.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko ko umwemeramana akundisha abantu Allah, akanabashishikariza gukora ibyiza.
  2. Ni ngombwa ko umuvugabutumwa uhamagarira abantu kugana Allah agomba kurebana ubushishozi inzira iboneye akwiye guhamagariramo abantu kugana Allah.
  3. Gutanga inkuru nziza bitera akanyamuneza n'ibyishimo, umuvugabutumwa mu byo ahamagarira abantu.
  4. Kugora abantu no kubakomereza bituma biheba, bagahunga ndetse bakanashidikanya mu byo umuvugabutumwa abahamagarira.
  5. Impuhwe za Allah ku bagaragu be ziragutse, kandi yabahitiyemo idini ryoroshye n'amategeko aboroheye.
  6. Koroshya dutegetswe ni kwa kundi kwavuzwe mu mategeko y'idini.