عَن عَبْدِ اللَّهِ بنِ مَسْعُودٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: كُنَّا مَعَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ:
«مَنِ اسْتَطَاعَ البَاءَةَ فَلْيَتَزَوَّجْ، فَإِنَّهُ أَغَضُّ لِلْبَصَرِ، وَأَحْصَنُ لِلْفَرْجِ، وَمَنْ لَمْ يَسْتَطِعْ فَعَلَيْهِ بِالصَّوْمِ، فَإِنَّهُ لَهُ وِجَاءٌ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1905]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Mas'ud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Twari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze iravuga iti:
"Uzaba afite ubushobozi bwo kurongora azabikore, bimufasha kurinda indoro ye n'ubwambure bwe, ariko uzaba atabishoboye, ajye asiba kuko bimurinda kugwa muri icyo cyaha.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1905]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashishikarije ushoboye kurongora no kuzuza inshingano kubikora, kugira ngo birinde indoro ye n'ubwambure bwe kureba no gukora ibyaziririjwe. Ariko utazagira ubwo bushobozi, ashoboye kurongora ajye asiba kugira ngo bice intege irari rye.