عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«قَالَ اللَّهُ: كُلُّ عَمَلِ ابْنِ آدَمَ لَهُ، إِلَّا الصِّيَامَ، فَإِنَّهُ لِي وَأَنَا أَجْزِي بِهِ، وَالصِّيَامُ جُنَّةٌ، وَإِذَا كَانَ يَوْمُ صَوْمِ أَحَدِكُمْ فَلاَ يَرْفُثْ وَلاَ يَصْخَبْ، فَإِنْ سَابَّهُ أَحَدٌ أَوْ قَاتَلَهُ، فَلْيَقُلْ إِنِّي امْرُؤٌ صَائِمٌ، وَالَّذِي نَفْسُ مُحَمَّدٍ بِيَدِهِ، لَخُلُوفُ فَمِ الصَّائِمِ أَطْيَبُ عِنْدَ اللَّهِ مِنْ رِيحِ المِسْكِ، لِلصَّائِمِ فَرْحَتَانِ يَفْرَحُهُمَا: إِذَا أَفْطَرَ فَرِحَ، وَإِذَا لَقِيَ رَبَّهُ فَرِحَ بِصَوْمِهِ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 1904]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera, kandi igisibo ni urukingo, kandi umwe muri mwe naba yasibye ntakavuge amagambo mabi, cyangwa se intonganya; nihagira n'umuntu umutuka cyangwa se akamurwanya ajye avuga ati: Njyewe nasibye, kandi ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu biganza bye ko umwuka uva mu kanwa k'uwasibye ari mwiza kwa Allah kuruta impumuro y'umubavu. Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka arishima, n'igihe azahura na Nyagasani we arishima."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 1904]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze muri Hadithil Qud'siy ati:
Buri gikorwa mwene Adamu akoze akigororerwa byikubye inshuro icumi zikaba zanakiyongera kugera kuri magana arindwi, usibye igisibo, cyo ni icyanjye nticyagaragaramo gukorera ijisho, ni nanjye uzagihembera, bityo ninanjye uzi ingano y'ibihembo byacyo.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: (Kandi igisibo ni urukingo) rukurinda, ni n'ingabo igukingira umuriro, kuko ikurinda kugira irari no kugwa mu byaha, kandi umuriro uzengurutswe n'ibiteye irari.
(Umwe muri mwe naba yasibye azirinde amagambo mabi) nk'ayaganisha ku mibonano mpuzabitsina n'ibiyibanziriza, n'andi magambo mabi muri rusange.
(Azirinde intonganya) n'urusaku.
(Kandi nihagira umutuka cyangwa se akamurwanya mu kwezi kwa Ramadhan ajye avuga ati: Njye nasibye, kuko hari ubwo yamureka, nakomeza akanga kuva ku izima agakomeza kumurwanya, akomeza kumwigizayo byoroheje.
Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije irahira ku izina ry'ufite roho yayo mu biganza bye ko guhinduka k'umwuka wo mu kanwa k'uwasibye kubera gusiba ku munsi w'imperuka bizaba bihumura neza kuruta impumuro y'umubavu wa Mis'ki, ndetse ni nabyo bizaba bifite ibihembo byinshi kuruta impumuro y'umubavu wo mu byicaro byo gusingiza Allah.
Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka, kuko inzara n'inyota yari afite iba irangiye, kuko aba aziruriwe gusiburuka, ndetse akishimira ko asoje icyo gikorwa cyo kwiyegereza Allah neza, n'inkunga ya Allah no kuba yamworohereje ndetse akazanamworohereza no mu bisigaye.
(N'igihe azaba ahuye na Nyagasani) yeretswe ingororano z'uko yasibye azaba yishimye.