عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لاَ يُصَلِّي أَحَدُكُمْ فِي الثَّوْبِ الوَاحِدِ لَيْسَ عَلَى عَاتِقَيْهِ شَيْءٌ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 359]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe nta gasali mu mwambaro umwe, nta kintu yiteye ku ntugu."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 359]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuntu usali mu mwambaro umwe kuba yasali ntacyo yiteye ku ntugu, kubera ko intugu n'ubwo zitabarwa mu bwambure, ariko kuzambika nibyo bishoboza kwambika n'ahandi hasigaye; ndetse ni nabyo byegereye guha icyubahiro Allah Nyir'ubutagatifu igihe umuhagaze imbere uri gusali.