+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لاَ يُصَلِّي أَحَدُكُمْ فِي الثَّوْبِ الوَاحِدِ لَيْسَ عَلَى عَاتِقَيْهِ شَيْءٌ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 359]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe nta gasali mu mwambaro umwe, nta kintu yiteye ku ntugu."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 359]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije umuntu usali mu mwambaro umwe kuba yasali ntacyo yiteye ku ntugu, kubera ko intugu n'ubwo zitabarwa mu bwambure, ariko kuzambika nibyo bishoboza kwambika n'ahandi hasigaye; ndetse ni nabyo byegereye guha icyubahiro Allah Nyir'ubutagatifu igihe umuhagaze imbere uri gusali.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Biremewe gusali mu mwambaro umwe igihe wambitse ahategetswe kwambikwa.
  2. Biremewe gusali mu myambaro ibiri, umwe ukambika igice cyo hejuru, undi ukambika igice cyo hasi.
  3. Gushishikariza ko umuntu usali aba akwiye kugaragara mu ishusho nziza.
  4. Ni itegeko kwambika intugu zombi, cyangwa se rumwe muri zo mu gihe cyo gusali iyo bimushobokeye, byanavuzwe ko kubuza ari mu rwego rwo kwirinda.
  5. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntibari batunze byinshi, kugeza ubwo bamwe muri bo babaga badatunze imyambaro ibiri.
  6. Umumenyi A-Nawawiy mu gusobanura iyi Hadith yaravuze ati: Ubugenge bukubiye muri ibi nuko iyo awucyeneye ariko ku ntugu ze nta kintu yiteye, ntiyakizera ko yaba yikwije aho ategetswe kwikwiza habarwa nk'ubwambure, bitandukanye no kuba hari hamwe ku ntugu ze yasiga nta kintu ahambitse, no kuba hari ubwo yacyenera kugarura umwambaro n'ukuboko kwe bikaba byamurangaza, umugenzo mwiza wo gushyira ukuboko kw'indyo hejuru y'ukw'ibumoso ku gituza cye no kuzamura amaboko aho amategeko yateganyije n'ibindi ntabe yawubahiriza kuko haba hagaragaramo igice cye cyo hejuru cy'umubiri we ndetse n'ahantu he h'umutako. Allah yaravuze ati: {Mujye muhitamo imitako yanyu buri uko mugiye ku musigiti gusali} [Surat Al A'araf: 31]
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikinyadari Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.