+ -

عَنْ المُغِيرَةِ رضي الله عنه قَالَ:
كُنْتُ مَعَ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ فِي سَفَرٍ، فَأَهْوَيْتُ لِأَنْزِعَ خُفَّيْهِ، فَقَالَ: «دَعْهُمَا، فَإِنِّي أَدْخَلْتُهُمَا طَاهِرَتَيْنِ» فَمَسَحَ عَلَيْهِمَا.

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Al Mughirat (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.

Hadithi y'impamo -

Ibisobanuro birambuye.

Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri muri rumwe mu ngendo zayo, iratawaza, Ubwo yari igeze ku birenge byayo Al Mughirat Ibun Shu'ubat (Imana imwishimire) yihutira kuziyambura kugira ngo ibone uko itawaza ku birenge! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Zihorere ntuzinyambure, kubera ko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ihanagura hejuru yazo, aho kuziyambura ngo itawaze ku birenge.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Biremewe guhanagura kuri Khofu (ubwoko bw'amasogisi akoze mu ruhu) igihe uri gutawaza kugira ngo usali (Udhu), naho iyo usabwa kwiyuhagira umubiri wose, icyo gihe na Khofu uraziyambura ugakaraba ingingo zose z'umubiri.
  2. Guhanagura kuri Khofu ni inshuro imwe gusa, unyuza ikiganza gitose hejuru yazo, ntuhanagure munsi (ni nk'uko bigenda no ku masogisi).
  3. Kugira ngo guhanagura kuri Khofu byemerwe, nuko umuntu azambara yabanje gutawaza mu buryo bwuzuye, yabanje gukaraba ibirenge bye n'amazi, kandi nazo zikaba zifite isuku, zitwikiriye ikirenge cyose, kandi uko guhanagura kugakorwa mu gihe runaka cyemewe mu mategeko ari cyo amanywa n'ijoro ku muntu utari ku rugendo, n'iminsi itatu n'amajoro yayo ku muntu uri ku rugendo.
  4. Amategeko agenga Khofu ni kimwe n'agenga ikindi umuntu yambaye mu birenge nk'amasogisi nayo biremewe kuyahanagura.
  5. Imico myiza yarangaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'uburyo yigishagamo, aho yabujije Al Mughirat kumwambura Khofu ndetse amugaragariza n'impamvu yabyo ko yazambaye zisukuye kugira ngo Al Mughirat agire ituze, anamenye itegeko.