عن أنس بن مالك رضي الله عنه:
أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ وَمُعَاذٌ رَدِيفُهُ عَلَى الرَّحْلِ قَالَ: «يَا مُعَاذُ بْنَ جَبَلٍ»، قَالَ: لَبَّيْكَ يَا رَسُولَ اللهِ وَسَعْدَيْكَ، قَالَ: «يَا مُعَاذُ»، قَالَ: لَبَّيْكَ يَا رَسُولَ اللهِ وَسَعْدَيْكَ، ثَلَاثًا، قَالَ: «مَا مِنْ أَحَدٍ يَشْهَدُ أَنْ لَا إِلَهَ إِلَّا اللهُ وَأَنَّ مُحَمَّدًا رَسُولُ اللهِ صِدْقًا مِنْ قَلْبِهِ إِلَّا حَرَّمَهُ اللهُ عَلَى النَّارِ»، قَالَ: يَا رَسُولَ اللهِ، أَفَلَا أُخْبِرُ بِهِ النَّاسَ فَيَسْتَبْشِرُوا؟ قَالَ: «إِذًا يَتَّكِلُوا». وَأَخْبَرَ بِهَا مُعَاذٌ عِنْدَ مَوْتِهِ تَأَثُّمًا.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 128]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari ihetse Muadh ku kigenderwaho maze iramuhamagara ivuga iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Irongera iramuhamagara iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Inshuro eshatu! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro; Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru nziza nyigeze ku bandi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "...Byatuma birara!..." Muadh yaje kubivuga igihe cyo gupfa kwe cyegereje yirinda ko yagwa mu cyaha (cyo guhisha ubumenyi)!
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 128]
Igihe kimwe Muadh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yari ahetswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku ngamiya, nuko iramuhamagara igira iti: Yewe Muadh? Imuhamagara inshuro eshatu; igamije gushimangira agaciro k'ibyo igiye kumubwira!
Izo nshuro zose Muadh (Imana imwishimire) yayitabaga agira ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana inshuro nyinshi, kandi niringiye kunezewa kubera kukwitaba.
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nta muntu n'umwe uhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, akabivuga akomeje abikuye ku mutima atabeshya, usibye ko igihe apfuye Allah amuziririza kuzinjira mu muriro.
Nuko Muadh (Imana imwishimire) abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niba iyi nkuru nziza yayibwira abantu kugira ngo bishimire ibyo byiza!?
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itinya ko babimenye bakirara, bakareka gukora!
Nuko Muadh yanga kubyihererana akiriho abibwira abantu atinya ko yagwa mu cyaha cyo guhisha ubumenyi.