+ -

عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرٍو رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«المُسْلِمُ مَنْ سَلِمَ المُسْلِمُونَ مِنْ لِسَانِهِ وَيَدِهِ، وَالمُهَاجِرُ مَنْ هَجَرَ مَا نَهَى اللَّهُ عَنْهُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 10]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje."

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 10]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu ufite ubuyisilamu bwuzuye ari wa wundi abayisilamu batekanye bigizwemo uruhare n'ururimi rwe, akirinda kubatuka, no kubavuma, no kubavuga igihe badahari; bityo ntakwize muri bo icyo ari cyo cyose cyababangamira bitewe n'ururimi rwe. Bakanatekana kandi biturutse ku kuboko kwe, akirinda kubagirira nabi, no gufata imitungo yabo bitari mu kuri, n'ibindi nkabyo. Naho uwimutse nyawe ni wa wundi wazibukiriye akareka ibyo Allah yamubujije.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igiceki. Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ubuyisilamu bw'umuntu ntibwakuzura cyeretse yirinze kubangamira bagenzi be, byaba mu buryo bugaragara n'ubutagaragara.
  2. Ururimi n'ukuboko byavuzwe ku buryo bw'umwihariko, kubera ko ari ibyo bikora amakosa kenshi ndetse bikanabangamira abandi; kandi n'ibyo soko y'ibibi byinshi dukora.
  3. Gushishikariza kureka ibyaha, no kwitwararika ibyo Allah yategetse.
  4. Umuyisilamu mwiza kuruta abandi ni wa wundi wubahiriza ibyo Allah yamutegetse ndetse n'ibyo abayisilamu bamugomba.
  5. Kugirira nabi abandi hari ubwo byaba mu mvugo cyangwa se mu bikorwa.
  6. Kwimuka kuzuye ni ukwimuka no kureka ibyo Allah yaziririje.