عَنْ عَبْدِ اللَّهِ بْنِ عَمْرٍو رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُمَا عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«المُسْلِمُ مَنْ سَلِمَ المُسْلِمُونَ مِنْ لِسَانِهِ وَيَدِهِ، وَالمُهَاجِرُ مَنْ هَجَرَ مَا نَهَى اللَّهُ عَنْهُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 10]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 10]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuyisilamu ufite ubuyisilamu bwuzuye ari wa wundi abayisilamu batekanye bigizwemo uruhare n'ururimi rwe, akirinda kubatuka, no kubavuma, no kubavuga igihe badahari; bityo ntakwize muri bo icyo ari cyo cyose cyababangamira bitewe n'ururimi rwe. Bakanatekana kandi biturutse ku kuboko kwe, akirinda kubagirira nabi, no gufata imitungo yabo bitari mu kuri, n'ibindi nkabyo. Naho uwimutse nyawe ni wa wundi wazibukiriye akareka ibyo Allah yamubujije.