+ -

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الخُدْرِيِّ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«لاَ تَسُبُّوا أَصْحَابِي، فَلَوْ أَنَّ أَحَدَكُمْ أَنْفَقَ مِثْلَ أُحُدٍ ذَهَبًا مَا بَلَغَ مُدَّ أَحَدِهِمْ، وَلاَ نَصِيفَهُ».

[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3673]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ntimuzatuke abasangirangendo banjye, kubera ko n'iyo umwe muri mwe yatanga Zahabu ingana nk'umusozi wa Uhudi, ntiyagera ku mashyi abiri y'ibyo umwe yatanze cyangwa se urushyi rumwe.

[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3673]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gutuka abasangirangendo, by'umwihariko abemeye mu ikubitiro nk'abimukira ndetse n'abasangwa b'i Madinat; ndetse yanavuze ko umwe mu bantu atanze zahabu ingana n'umusozi wa Uhudi ntabwo ibihembo bye byangana n'urushyi rw'ibyo kurya umwe mu basangirangendo yatanze habe na kimwe cya kabiri cyabyo. Mudu ni igipimo kingana n'amashyi abiri y'umugabo uri mu rugero; kubera umutima babikoranaga, n'uburyo bari abanyakuri, no kuba ari bo ba mbere bitanze mu nzira ya Allah bakanarwana mbere y'ifatwa ry'umujyi wa Makat aho byari bicyenewe cyane kuruta ibindi bihe.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gutuka abasangirangendo (Imana ibishimire bose) ni icyaha, ndetse ni na kimwe mu byaha bikuru.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Ikindoneziya. Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari Igiceki. الموري Ikimalagashi الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.