عن عمران بن حصين رضي الله عنه قال: كَانَتْ بِي بَوَاسِيرُ، فَسَأَلْتُ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَنِ الصَّلَاةِ، فَقَالَ:
«صَلِّ قَائِمًا، فَإِنْ لَمْ تَسْتَطِعْ فَقَاعِدًا، فَإِنْ لَمْ تَسْتَطِعْ فَعَلَى جَنْبٍ».
[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 1117]
المزيــد ...
Hadithi yaturutse kwa Imran Ibun Huswayni (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari ndwaye uburwayi bwa Hemorroides, nuko mbaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'uburyo nasali, irambwira iti:
"Jya usali uhagaze, nutabishobora wicare, nutabishobora usali uryamiye urubavu."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 1117]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ubusanzwe gusali umuntu abikora ahagaze, cyeretse igihe atabishoboye akicara, nabyo yaba atabishoboye agasali aryamiye urubavu.