+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«مَا يَزَالُ البَلاَءُ بِالمُؤْمِنِ وَالمُؤْمِنَةِ فِي نَفْسِهِ وَوَلَدِهِ وَمَالِهِ حَتَّى يَلْقَى اللَّهَ وَمَا عَلَيْهِ خَطِيئَةٌ».

[حسن] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 2399]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 2399]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko ibigeragezo bitazigera bitandukana n'umugaragu w'umwemeramana n'umwemeramanakazi byaba kuri we ubwe nko ku buzima bwe, no ku mubiri we, no mu rubyaro rwe nk'uburwayi, no gupfusha, no kumwigomekaho ndetse n'ibindi. No mu mutungo we nko kuba yakena, n'ubucuruzi bugahomba cyangwa se bukibwa, cyangwa se ubuzima bukamugora akabura amafunguro, kugeza ubwo Allah amubabarira ibyaha bye byose kubera ibyo bigeragezo kugeza ubwo azahura na Allah nta cyaha na kimwe afite.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Mu mpuhwe Allah afitiye abagaragu be b'abemeramana nuko abababarira ibyaha byabo bakiri hano ku isi kubera ibigeragezo abagerageresha.
  2. Ibigeragezo ubwabyo bituma abantu bababarirwa ibyaha, ariko igihe bafite ukwemera, iyo umugaragu ahuye nabyo akihangana ntabyinube, arabihemberwa.
  3. Gushishikariza kwihangana mu bintu byose, mu bikunzwe no mu bidakunzwe, agomba kwihangana kugeza ubwo akoze ibyo Allah yamutegetse, akihangana akitandukanya n'ibyo yamuziririje, yiringiye ingororano za Allah, ndetse anatinya ibihano bye.
  4. Imvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: Umwemeramana n'umwemeramanakazi, kongeraho umwemeramanakazi ni mu rwego rwo gushimangira ko n'umugore avugwamo. Iyo bitaba ibyo iyo ivuga umwemera hari kuba havuzwemo n'umugore kuko atari umwihariko ku bagabo. Iyo ibigeragezo bibaye ku mugore nawe ari mu bahawe isezerano ryo kubabarirwa ibyaha.
  5. Mu bituma umwemeramana yoroherwa n'ubukana bw'ibigeragezo, ni ingororano yasezeranyijwe igihe yaba yihanganiye ibigeragezo ahuye nabyo.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.