+ -

عَن سَهْلِ بْنِ حُنَيْفٍ رضي الله عنه أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«مَنْ سَأَلَ اللهَ الشَّهَادَةَ بِصِدْقٍ بَلَّغَهُ اللهُ مَنَازِلَ الشُّهَدَاءِ، وَإِنْ مَاتَ عَلَى فِرَاشِهِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 1909]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Sah'li Ibun Hunayfi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 1909]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko usabye Allah gupfa aharanira inzira ya Allah, akabisaba ari umunyakuri abikoranye umugambi mwiza wo kwishimirwa na Allah, Allah azamuzamura mu ntera y'abapfiriye mu nzira ya Allah kubera umugambi mwiza yabisabanye, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago!

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuba umunyakuri mu migambi yawe hamwe no gukora ibyo umuntu ashoboye ni imwe mu mpamvu zo kugera ku byo umuntu yifuza nk'ibihembo n'ingororano, kabone n'iyo atashobora gukora icyo gikorwa.
  2. Gushishikariza guharanira inzira ya Allah, no kubisaba mu busabe.
  3. Ineza ya Allah afitiye abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), aho ibikorwa bito bakoze abibahemberamo ibyinshi ndetse akanabageza mu nzego zo hejuru mu ijuru.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.