عَنْ أَنَسٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْهُ:
أَنَّ رَجُلًا سَأَلَ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ عَنِ السَّاعَةِ، فَقَالَ: مَتَى السَّاعَةُ؟ قَالَ: «وَمَاذَا أَعْدَدْتَ لَهَا». قَالَ: لاَ شَيْءَ، إِلَّا أَنِّي أُحِبُّ اللَّهَ وَرَسُولَهُ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ، فَقَالَ: «أَنْتَ مَعَ مَنْ أَحْبَبْتَ». قَالَ أَنَسٌ: فَمَا فَرِحْنَا بِشَيْءٍ، فَرِحْنَا بِقَوْلِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ: «أَنْتَ مَعَ مَنْ أَحْبَبْتَ» قَالَ أَنَسٌ: فَأَنَا أُحِبُّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ وَأَبَا بَكْرٍ، وَعُمَرَ، وَأَرْجُو أَنْ أَكُونَ مَعَهُمْ بِحُبِّي إِيَّاهُمْ، وَإِنْ لَمْ أَعْمَلْ بِمِثْلِ أَعْمَالِهِمْ.
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3688]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye? Arayisubiza ati: Nta kindi kidasanzwe, usibye ko nkunda Allah n'Intumwa ye! Intumwa iramusubiza iti: Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda! Anas yaravuze ati: Nta kintu cyadushimishije nk'iyi mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda!" Anas yaravuze ati: Njyewe nkunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), na Abu Bakri, na Umar, kandi niringiye ko nzaba ndi kumwe nabo kubera urukundo mbakunda, kabone n'iyo naba ntarakoze nk'ibikorwa byabo.
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3688]
Umwarabu umwe wo mu cyaro wibera muri sahara yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe imperuka izabera?
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Wayiteguye ute mu bikorwa byiza wakoze?
Nuko uwari uyibajije arayisubiza ati: Nta bindi nayiteguyemo bihambaye, usibye ko nkunda Allah n'Intumwa ye, nta bindi bikorwa by'amasengesho by'umutima cyangwa se umubiri cyangwa se umutungo yayibwiye, kubera ko byose ari ibishamikiyeho urukundo, kandi ko urukundo rw'ukuri rutuma umuntu ashishikarira gukora ibikorwa byiza.
Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda mu ijuru.
Nuko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bishimira iyo nkuru nziza mu buryo bukomeye.
Anas arangije abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ayikunda ndetse akaba akunda na Abu Bakri, na Umar, ndetse akaba yiringiye ko azaba ari kumwe nabo, kabone n'iyo ibikorwa bye bitangana n'ibyabo.