+ -

عن تَميم الداري رضي الله عنه، قال: سمعتُ رسول الله صلى الله عليه وسلم يقول:
«‌لَيَبْلُغَنَّ ‌هَذَا الأَمْرُ مَا بَلَغَ اللَّيْلُ وَالنَّهَارُ، وَلَا يَتْرُكُ اللهُ بَيْتَ مَدَرٍ وَلَا وَبَرٍ إِلَّا أَدْخَلَهُ اللهُ هَذَا الدِّينَ، بِعِزِّ عَزِيزٍ أَوْ بِذُلِّ ذَلِيلٍ، عِزًّا يُعِزُّ اللهُ بِهِ الإِسْلَامَ، وَذُلًّا يُذِلُّ اللهُ بِهِ الكُفْرَ» وَكَانَ تَمِيمٌ الدَّارِيُّ يَقُولُ: قَدْ عَرَفْتُ ذَلِكَ فِي أَهْلِ بَيْتِي، لَقَدْ أَصَابَ مَنْ أَسْلَمَ مِنْهُمُ الْخَيْرُ وَالشَّرَفُ وَالْعِزُّ، وَلَقَدْ أَصَابَ مَنْ كَانَ مِنْهُمْ كَافِرًا الذُّلُّ وَالصَّغَارُ وَالْجِزْيَةُ.

[صحيح] - [رواه أحمد] - [مسند أحمد: 16957]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti:
"Iri dini rizagera aho ari ho hose hagera amanywa n'ijoro, kandi Allah ntazigera arenga inzu yaba iyo mu mujyi cyangwa se mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, usibye ko azahageza iri dini, uzaryemera azamwubahisha cyangwa se uzarihakana amusuzuguze, icyubahiro Allah azubahisha iri dini ry'ubuyisilamu, cyangwa se gusuzugurika Allah azasuzuguza ubuhakanyi." Icyo gihe Tamimu A-Dariy yajyaga avuga ati: Ibi nabibonye mu bantu bo mu muryango wanjye, ababaye abayisilamu bagezweho n'ibyiza byinshi ndetse baranubahika, n'ababaye abahakanyi muri bo barasuzuguritse bata agaciro, batanga n'umusoro.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Ahmad] - [Musnad Ahmad - 16957]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iri dini rizakwira mu nguni zose z'isi, kugeza ubwo buri hantu hose hagera amanywa n'ijoro iri dini rizahagera. Kandi Allah ntazigera areka inzu n'imwe yaba iyo mu mijyi no mu byaro, mu bibaya no mu mpinga, no mu butayu usibye ko azahageza iri dini. Uzaryemera rero akariyoboka azubahika kubera icyubahiro cy'ubuyisilamu, N'uzabwanga akabuhakana azasuzugurika ate agaciro.
Umusangirangendo Tamim A-Dariy (Imana imwishimire) arangije avuga ko ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze yabyiboneye mu muryango we, aho uwabaye umuyisilamu yabonye ibyiza byinshi ndetse aranubahika, n'uwahakanye muri bo yasuzuguritse ata agaciro, hamwe no kwishyura abayisilamu umusoro.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Inkuru nziza ku bayisilamu y'uko idini ryabo rizakwira mu nguni zose z'isi.
  2. Icyubahiro ni icy'ubuyisilamu n'abayisilamu, no gusuzugurika ni iby'ubuhakanyi n'abahakanyi.
  3. Harimo ikimenyetso cy'ubuhanuzi, aho ibi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahanuye, byabaye nk'uko yabihanuye.