عن أبي سعيد الخدري رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«الحَسَن والحُسَيْن سَيِّدا شَباب أهْل الجنة».

[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 3768]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Hasan na Husen ni bo batware b'abasore bazinjira mu ijuru."

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3768]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abuzukuru bayo babiri ari bo Hasan na Husen abahungu ba Ally Ibun Abi Twalib na Fatwimat umukobwa w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bazaba ari bo batware b'uwo ari we wese wapfuye akiri umusore hanyuma akajya mu ijuru, kandi ko ari bo bazaba ari abatware b'abasore bazaba bari mu ijuru ukuyemo Intumwa n'abahanuzi b'Imana ndetse n'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kugaragaza ibyiza n'agaciro ka Hasan na Husen (Imana ibishimire bombi).
  2. Mu bisobanuro by'iyi Hadith byanavuzwe ko ubwo iyi Hadith yavugwaga ari bwo bari abatware b'abasore bazajya mu ijuru b'icyo gihe, cyangwa se ko ari bo beza kuruta abandi bose batavuzwe ibyiza byabo nk'abahanuzi n'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), cyangwa se ko ari abatware b'abaranzwe n'ibiranga abasore n'ubugimbi nko kwiyubaha, no kugira neza n'ubutwari, ariko ntihavuzwemo imyaka y'ubusore, kubera ko Hasan na Husen bapfuye basheshe akanguhe.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية البنجابية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.