عن أبي سعيد الخدري رضي الله عنه قال: قال رسول الله صلى الله عليه وسلم:
«الحَسَن والحُسَيْن سَيِّدا شَباب أهْل الجنة».
[صحيح] - [رواه الترمذي وأحمد] - [سنن الترمذي: 3768]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Hasan na Husen ni bo batware b'abasore bazinjira mu ijuru."
[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad] - [Sunani A-Tirmidhiy - 3768]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abuzukuru bayo babiri ari bo Hasan na Husen abahungu ba Ally Ibun Abi Twalib na Fatwimat umukobwa w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bazaba ari bo batware b'uwo ari we wese wapfuye akiri umusore hanyuma akajya mu ijuru, kandi ko ari bo bazaba ari abatware b'abasore bazaba bari mu ijuru ukuyemo Intumwa n'abahanuzi b'Imana ndetse n'abasigire b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).