+ -

عَنْ أَبِي سَعِيدٍ الْخُدْرِيِّ رضي الله عنه قَالَ: قَالَ رَسُولُ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«إِذَا شَكَّ أَحَدُكُمْ فِي صَلَاتِهِ، فَلَمْ يَدْرِ كَمْ صَلَّى ثَلَاثًا أَمْ أَرْبَعًا، فَلْيَطْرَحِ الشَّكَّ، وَلْيَبْنِ عَلَى مَا اسْتَيْقَنَ، ثُمَّ يَسْجُدُ سَجْدَتَيْنِ قَبْلَ أَنْ يُسَلِّمَ، فَإِنْ كَانَ صَلَّى خَمْسًا شَفَعْنَ لَهُ صَلَاتَهُ، وَإِنْ كَانَ صَلَّى إِتْمَامًا لِأَرْبَعٍ كَانَتَا تَرْغِيمًا لِلشَّيْطَانِ».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 571]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Saidi Al Khud'riy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umwe muri mwe nashidikanya mu iswalat ye, ntamenye umubare wa rakaa yasayi niba ari eshatu cyangwa se enye, azirukane uko gushidikanya kwe yubakire ku byo yizeye neza adashidikanyaho, narangiza yubame ibyubamo bibiri mbere y'uko avuga indamutso isoza iswalat, naba yasayi raka eshanu ibyo byubamo bibiri bizatuma asali izitari igiharwe, naba yasayi yujuje umubare, ibyo byubamo bibiri bizaba ari ukumwaza Shitani!"

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 571]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko iyo umuntu uri gusali agize gushidikanya mu iswalat ye akaba atazi umubare wa rakaa yasayi niba ari eshatu cyangwa se enye, azirengagiza iyo yiyongereyeho ashidikanyaho, kubera ko eshatu ari zo yizeye neza, hanyuma asali raka ya kane, narangiza yubame ibyubamo bibiri mbere y'uko avuga indamutso y'amahoro (A-Salamu) yo gusoza iswala.
Ariko niba rakaa yasaye by'ukuri ari enye, azongereho indi rakaa zibe eshanu, hanyuma yubame ibyubamo bibiri byo kwibagirwa biri mu mwanya wa raka yindi, ubwo zibarwe ko atari igiharwe: Ariko raka yasayi nituma izo amaze gusali ziba enye, azaba akoze ibyo yari akwiye gukorwa nta cyo yongeyeho cyangwa se ngo agabanye.
Ibyubamo bibiri bikorwa umuntu yibagiwe biba bigamije gusuzuguza Shitani no kumutera ikimwaro, no kumutambamira ngo ntagere ku cyo yashakaga, kubera ko yamuteye urujijo mu iswalat, ndetse aharanira kuyangiza. Iswalat ya mwene Adamu rero iruzura iyo yubahirije itegeko rya Allah ryo kubama, mu gihe Ibilisi yigometse kuri Allah yanga kumwubamira, ubwo Allah yari abimutegetse ngo yubamire Adamu

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Ikimalagashi Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Umuntu uri gusali iyo ashidikanyije mu iswalat ye, ntamenye kimwe mu bintu bibiri, icyo gihe yirukana uko gushidikanya kwe ahubwo akubakira ku byo yizeye neza, ari wo mubare muto, hanyuma akabona kuzuza iswalat ye, no kubama ibyubamo bibiri byo kwibagirwa mbere y'uko avuga indamutso y'amahoro isoza iswalat, nyuma yayo akabona kuvuga iyo ndamutso isoza iswalat.
  2. Ibi byubamo bibiri byo kwibagirwa ni mu rwego rwo kuzuza iswalat aho itari yuzuye, no kuburizamo imigambi ya Shitani isuzuguritse, ndetse itanageze ku ntego yayo.
  3. Gushidikanya kwavuzwe muri iyi Hadith n'ukubura umwanzuro uhagararaho hagati y'ibintu bibiri, iyo hatabayeho gushidikanya, usali ashingira kuri ibyo adashidikanyaho.
  4. Gushishikariza kurwanya ibiteye urujijo no kubikumira ukurikiza ibyo amategeko y'idini.
Ibirenzeho.