+ -

عن عائشةَ أُمِّ المُؤْمِنينَ رضي الله عنها:
أن النبي صلى الله عليه وسلم كان لا يَدع أربعا قَبل الظهر وركعتين قبل الغَدَاة.

[صحيح] - [رواه البخاري] - [صحيح البخاري: 1182]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) buri mbere y'iswalat yo ku mwanywa (A-Dhuh'ri) itajyaga ireka gusali raka enye, ndetse ntinareke gusenga rakaa ebyiri mbere y'iswalat yo mu rukerera (Al Fadj'ri).

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Bukhari] - [Swahih Bukhari - 1182]

Ibisobanuro birambuye.

Aishat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ihozaho iswalat z'umugereka mu nzu yayo ntizireke: raka enye za mbere y'iswalat yo ku manywa, na raka ebyiri za mbere y'iswalat ya mu rukerera.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza guhozaho gusali raka enye mbere ya Adhuhuri, na raka ebyiri mbere ya Al Fajri.
  2. Ibyiza ni ugusali izi swalat z'umugereka mu rugo, niyo mpamvu Aishat (Imana imwishimire) yazitubwiye.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Ikinepali. Ikinyadari Igiseribe Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Igikanada. الولوف Ikinya Ukereni الجورجية المقدونية الخميرية الماراثية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.