عَنْ زَيْنَبَ بِنْتِ جَحْشٍ رَضِيَ اللَّهُ عَنْها أَنَّ النَّبِيَّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ دَخَلَ عَلَيْهَا فَزِعًا يَقُولُ:
«لاَ إِلَهَ إِلَّا اللَّهُ، وَيْلٌ لِلْعَرَبِ مِنْ شَرٍّ قَدِ اقْتَرَبَ، فُتِحَ اليَوْمَ مِنْ رَدْمِ يَأْجُوجَ وَمَأْجُوجَ مِثْلُ هَذِهِ» وَحَلَّقَ بِإِصْبَعِهِ الإِبْهَامِ وَالَّتِي تَلِيهَا، قَالَتْ زَيْنَبُ بِنْتُ جَحْشٍ فَقُلْتُ يَا رَسُولَ اللَّهِ: أَنَهْلِكُ وَفِينَا الصَّالِحُونَ؟ قَالَ: «نَعَمْ إِذَا كَثُرَ الخَبَثُ».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح البخاري: 3346]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Zaynab Bint Djah'shi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yinjiye ifite igihunga maze iravuga iti:
Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya, Intumwa y'imana ikora akaziga ifunze urutoki rwayo rw'igikumwe n'urugikurikiye, Zaynab Bint Djah'shi yaravuze ati: Nuko mbaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Ese tuzorama kandi muri twe harimo abantu bakora ibikorwa byiza?" Iramusubiza iti: "Yego! Igihe ibibi biziyongera bikaba byinshi."
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Bukhari - 3346]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yinjiye kwa Zaynab Bint Djah'shi (Imana imwishimire) ifite ubwoba n'igihunga ivuga iti: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, nk'integuza y'ikintu kibi cyenda kubaho, kandi ko nta buryo bwo kukirokoka usibye kugarukira Allah Nyir'ubutagatifu! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije iravuga iti: "Abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo rwubatswe na Dhul Qarnayni ahangana gutya, nuko ikora akaziga ifunga igikumwe cyayo n'urutoki rugikurikiye; Maze Zaynab (Imana imwishimire) arayibaza ati: Ni gute Allah azaduteza ibihano, kandi muri twe hakirimo abemeramana bakora ibikorwa byiza? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ibibi n'ubwangizi ndetse n'ibyaha nibyiyongera bikaba byinshi nk'ubusambanyi, kunywa ibisindisha ndetse n'ibindi, abantu bose bazorama.