+ -

عَنْ زِيَادِ بْنِ لَبِيدٍ رضي الله عنه قَالَ:
ذَكَرَ النَّبِيُّ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ شَيْئًا، فَقَالَ: «ذَاكَ عِنْدَ أَوَانِ ذَهَابِ الْعِلْمِ» قُلْتُ: يَا رَسُولَ اللَّهِ، وَكَيْفَ يَذْهَبُ الْعِلْمُ، وَنَحْنُ نَقْرَأُ الْقُرْآنَ وَنُقْرِئُهُ أَبْنَاءَنَا وَيُقْرِئُهُ أَبْنَاؤُنَا أَبْنَاءَهُمْ إِلَى يَوْمِ الْقِيَامَةِ؟ قَالَ: «ثَكِلَتْكَ أُمُّكَ زِيَادُ، إِنْ كُنْتُ لَأُرَاكَ مِنْ أَفْقَهِ رَجُلٍ بِالْمَدِينَةِ، أَوَلَيْسَ هَذِهِ الْيَهُودُ وَالنَّصَارَى يَقْرَؤونَ التَّوْرَاةَ وَالْإِنْجِيلَ، لَا يَعْمَلُونَ بِشَيْءٍ مِمَّا فِيهِمَا؟!».

[صحيح لغيره] - [رواه ابن ماجه]
المزيــد ...

Hadithi yaturutse kwa Ziyad Ibun Labiid (Imana imwishimire) yaravuze ati:
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi buzava mu bantu. Ndayibaza nti:Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute ubumenyi buzava mu bantu kandi dusoma Qur'an tukanayigisha abana bacu, nabo bakayigisha abana babo bikazagenda gutyo kuzageze ku munsi w'imperuka?? Nuko iransubiza iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Najyaga nkubara mu bantu basobanukiwe idini kuruta abandi hano i Madinat! Aba si abayahudi n'abanaswara basoma Tawurati na Injiili, ariko ntibagire na kimwe bashyira mu bikorwa mu bibikubiyemo?!

Hadithi yagizwe impamo n'abandi bayakiriye mu zindi mpererekane. - Yakiriwe na Ibun Madjah.

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari yicaye iri kumwe n'abasangirangendo bayo, nuko irababwira iti: Iki gihe nicyo ubumenyi buzakurwa mu bantu! Ziyad Ibun Labiid Al Answariy biramutangaza maze abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni gute ubumenyi buzadukurwamo tukabubura? Kandi dusoma Qur'an twaranayifashe mu mutwe? Ndahiye ku izina rya Allah ko tuzayigisha abagore bacu n'abana bacu, n'abuzukuru bacu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) birayitangaza iravuga iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Nakubaraga mu bamenyi b'i Madinat! Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusobanurira ko kubura ubumenyi atari uko abantu bazabura Qur'an yo gusoma, ko ahubwo ari ukutayishyira mu bikorwa. Ngiyi Tawrati na Injili by'abayahudi n'abanaswara ariko ntacyo byabamariye, nta n'icyo byabunguye mu butumwa bubikubiyemo ngo babishyire mu bikorwa!

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igiturikiya Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Ikinyaviyetinamu. Igihawusa. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Ikinyaburuma Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igiseribe Igisomali Igitajiki
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Kuba hari za Qur'an zanditse muri za Musw'haf ndetse n'ibitabo abantu babifite byo gusoma, ntacyo byaba bimaze igihe badashyira mu bikorwa ibibikubiyemo.
  2. Kuvana ubumenyi mu bantu bigira ibibibanziriza; bimwe muri byo: Ni urupfu rw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ndetse no gupfa kw'abamenyi bo basigire bayo, no kudashyira mu bikorwa ibyo abantu bazi.
  3. Bimwe mu bimenyetso by'imperuka ni ukubura k'ubumenyi no kutabushyira mu ngiro.
  4. Gushishikariza gushyira mu bikorwa, kuko nicyo kigambiriwe.