+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ رضي الله عنه أَنَّ رَسُولَ اللهِ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«بَادِرُوا بِالْأَعْمَالِ فِتَنًا كَقِطَعِ اللَّيْلِ الْمُظْلِمِ، يُصْبِحُ الرَّجُلُ مُؤْمِنًا وَيُمْسِي كَافِرًا، أَوْ يُمْسِي مُؤْمِنًا وَيُصْبِحُ كَافِرًا، يَبِيعُ دِينَهُ بِعَرَضٍ مِنَ الدُّنْيَا».

[صحيح] - [رواه مسلم] - [صحيح مسلم: 118]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mwihutire gukora ibikorwa byiza mbere y'uko mugerwaho n'ibigeragezo bigoye bizaba bimeze nk'ijoro ry'umwijima, aho umuntu azajya aramuka ari umwemeramana bukajya kugoroba yabaye umuhakanyi, cyangwa se bukagoroba ari umwemeramana bukajya gucya yabaye umuhakanyi, ukwemera kwe akakugurana iby'isi.

[Hadithi y'impamo] - [Yakiriwe na Muslim] - [Swahih Muslim - 118]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza umwemeramana kwihuta gukora ibikorwa byiza byinshi mbere y'uko ibigeragezo biza ngo bitume adakora ibyo bikorwa, kandi bizaza bimeze nk'umwijima w'ijoro, aho ukuri n'ikinyoma byivanga, bikagora benshi kubitandukanya. No kubera ubuhambare bwabyo, umuntu arahuzagurika kugeza ubwo bucya ari umwemeramana bukajya kwira yabaye umuhakanyi, cyangwa se bukira ari umwemeramana bugacya yabaye umuhakanyi, ukwemera kwe akakugurana indonke z'isi zishira.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikinyadari Igisomali Ikinyaromaniya Iki oromo
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Ni itegeko gushikama ku idini, no kwihutira gukora ibikorwa byiza mbere y'uko tugerwaho n'ibitubuza kubikora.
  2. Kugaragaza ko mu bihe bya nyuma ibigeragezo biyobya bizaza bikurikiranye, kandi ko buri uko ikigeragezo kizajya kirangira kizajya gikurikirwa n'ikindi.
  3. Iyo umuntu agize intege nke mu kwemera kwe akagera no ku rwego akureka kubera indonke z'isi n'ibindi, biba impamvu y'uko atana, agata ukwemera kwe akishora mu bigeragezo.
  4. Muri iyi Hadith harimo kugaragaza ko ibikorwa byiza ari impamvu yo kurokoka ibigeragezo.
  5. Ibigeragezo birimo ibice bibiri: Hari ibiza bitewe n'urujijo, n'umuti wabyo ni ukugira ubumenyi, hari n'ibiza bitewe n'irari n'umuti wabyo ni ukugira ukwemera ndetse no kwihangana.
  6. Muri iyi Hadith harimo kugaragaza ko uwo ubikorwa bye bibaye bicye, ibigeragezo kuri we bimusanga byihuta, n'uwo ibikorwa bye bibaye byinshi aba akwiye kudashukwa nabyo ahubwo agaharanira kubyongera.