+ -

عَنْ أَبِي هُرَيْرَةَ قَالَ: قَالَ النَّبِيُّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ:
«السَّاعِي عَلَى الأَرْمَلَةِ وَالمِسْكِينِ، كَالْمُجَاهِدِ فِي سَبِيلِ اللَّهِ، أَوِ القَائِمِ اللَّيْلَ الصَّائِمِ النَّهَارَ».

[صحيح] - [متفق عليه]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Uharanira gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umukene, aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah, cyangwa se uhora akora ibihagararo by'ijoro asali ndetse n'amanywa akaba asibye."

Hadithi y'impamo - Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu uharanira gucyemura ikibazo cy'umugore wapfushije umugabo, akaba adafite undi wakimucyemurira, cyangwa se umukene ubabaye, akabacyemurira ibibazo bafite yiringiye ingororano kwa Allah, mu bihembo aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah cyangwa se usali ijoro ryose ubutaruhuka, cyangwa se usiba amanywa yose buri gihe.

Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikiuyighuri Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitamili Ikinyaburuma Igitayilandi Ikidagi Ikiyapani Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyalibaniya Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Ikiyoruba Ikilituwaniya Ikinyadari Igisomali
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Gushishikariza ubufatanye no gufashanya ndetse no gucyemura ibibazo by'abatishoboye.
  2. Kugaragira Allah hakubiyemo igikorwa icyo ari cyo cyose cyiza, no muri byo harimo gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umucyene.
  3. Ibun Habirat yaravuze ati: N'ikigamijwe muri ibi nuko Allah Nyir'ubutagatifu azamukusanyiriza hamwe ibihembo by'uwasibye n'uwakoze igihagararo mu ijoro, ndetse n'uharanira inzira ye; kubera ko yafashije umupfakazi nkaho ari umugabo we... anafasha utishoboye udashobora kugira icyo yimarira, aritanga ubwe ndetse n'umutungo we, niyo mpamvu yaje anganya n'aba twavuze mu bihembo.