عَنْ أَبِي مُوسَى رضي الله عنه عَنِ النَّبِيِّ صَلَّى اللهُ عَلَيْهِ وَسَلَّمَ قَالَ:
«إِنَّمَا مَثَلُ الْجَلِيسِ الصَّالِحِ وَالْجَلِيسِ السَّوْءِ كَحَامِلِ الْمِسْكِ وَنَافِخِ الْكِيرِ، فَحَامِلُ الْمِسْكِ: إِمَّا أَنْ يُحْذِيَكَ، وَإِمَّا أَنْ تَبْتَاعَ مِنْهُ، وَإِمَّا أَنْ تَجِدَ مِنْهُ رِيحًا طَيِّبَةً، وَنَافِخُ الْكِيرِ: إِمَّا أَنْ يُحْرِقَ ثِيَابَكَ، وَإِمَّا أَنْ تَجِدَ رِيحًا خَبِيثَةً».
[صحيح] - [متفق عليه] - [صحيح مسلم: 2628]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Mu by'ukuri urugero rw'inshuti nziza n'inshuti mbi, ni nko kwicarana n'umuntu ucuruza imibavu n'umucuzi, ufite imibavu arayikumvisha ukaba wanayimuguraho, cyangwa se ukaba wamukuraho impumuro nziza, naho umucuzi agucira imyambaro, cyangwa se ukamukuraho umunuko!"
[Hadithi y'impamo] - [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim] - [Swahih Muslim - 2628]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatanze urugero rw'amoko abiri mu bantu:
Uwa mbere: Ni ukugira inshuti cyangwa se kwicarana n'umuntu mwiza ukwibutsa Allah ndetse n'ibishimisha Allah, akagufasha gukora ibikorwa byo kumvira Allah. Urugero rwe ni nk'urw'umucuruzi w'imibavu ushobora kuguhaho, cyangwa se ukamugurira, cyangwa se ukamukuraho impumuro nziza.
Uwa kabiri: Ni inshuti mbi no kugendana n'inshuti mbi, igukumira kugana inzira ya Allah, ndetse akanagufasha kwigomeka kuri Allah, nta kindi umubonaho uretse ibikorwa bibi, ndetse nawe ukabarwa nk'abameze nkawe. Urugero rwe ni nk'urugero rw'umucuzi ucura yifashishije umuriro, agutwikira imyenda kubera ibishashi byawo, cyangwa se ukamukuraho umunuko.