+ -

عن أبي هريرة رضي الله عنه أَن النبيَّ صَلّى اللهُ عَلَيْهِ وسَلَّم قَالَ:
«الرَّجُلُ عَلَى دِينِ خَلِيلِهِ، فَلْيَنْظُر أَحَدُكُم مَنْ يُخَالِل».

[حسن] - [رواه أبو داود والترمذي وأحمد] - [سنن أبي داود: 4833]
المزيــد ...

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."

[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 4833]

Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu aba ameze kimwe n'umukunzi we cyangwa se na mugenzi we mu myitwarire ye n'imyifatire ye. Ndetse ubucuti bugira uruhare rukomeye mu myifatire n'imyitwarire y'umuntu. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatugiriye inama yo guhitamo inshuti nziza, kubera ko inshuti nziza ikuyobora ku kwemera, no ku muyoboro ndetse no mu byiza, kandi ikanafasha mugenzi wayo.

Zimwe mu nyungu dukura muri Hadithi.

  1. Itegeko ryo kugira inshuti nziza no gutoranya abeza, no kubuza kugira inshuti mbi.
  2. Hano havuzwe inshuti ku buryo bw'umwihariko ntihavugwamo uwa bugufi, kubera ko inshuti ari wowe uyihitamo, naho umuvandimwe n'uwa bugufi, nta mahitamo uba ufite yo kumugira no kutamugira.
  3. Kugira inshuti biba bikwiye gushingira ku mitekerereze myiza.
  4. Ukwemera kw'umuntu kwongerwa no kuba umuntu agendana n'abemeramana anabagira inshuti, kukanagabanywa no kugendana n'inkozi z'ibibi no kuzigira inshuti.
Ibisobanuro.: Icyongereza. Iki Urdu Icyesipanyole. Ikindoneziya. Ikibengali Igifaransa. Igiturikiya Ibisobanuro mu rurimi rw'ikirusiya. Ikibosiniya. Ikinyasinihali Ibisobanuro mu rurimi rw'igihindi. Igishinwa Igiperisi Ikinyaviyetinamu. Igitagalogi Igikurude. Igihawusa. Igiporutigali. Ikimalayalamu Igitelugu Igiswahili Igitayilandi Igipashuto Ikinyasimisi Ikinyasuwedi Ikinyamuharike Igiholandi Ikigujarati Igikirigizi Ikinepali. Igiseribe Igisomali Ikinyaromaniya Igihongari الموري Ikimalagashi Iki oromo Igikanada. الجورجية
Kugaragaza Hadithi zasobanuwe mu zindi ndimi.