عن أبي هريرة رضي الله عنه أَن النبيَّ صَلّى اللهُ عَلَيْهِ وسَلَّم قَالَ:
«الرَّجُلُ عَلَى دِينِ خَلِيلِهِ، فَلْيَنْظُر أَحَدُكُم مَنْ يُخَالِل».
[حسن] - [رواه أبو داود والترمذي وأحمد] - [سنن أبي داود: 4833]
المزيــد ...
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."
[Hadithi nziza] - [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad] - [Sunani Abu Dawudi - 4833]
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu aba ameze kimwe n'umukunzi we cyangwa se na mugenzi we mu myitwarire ye n'imyifatire ye. Ndetse ubucuti bugira uruhare rukomeye mu myifatire n'imyitwarire y'umuntu. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatugiriye inama yo guhitamo inshuti nziza, kubera ko inshuti nziza ikuyobora ku kwemera, no ku muyoboro ndetse no mu byiza, kandi ikanafasha mugenzi wayo.